Ingabo za Uganda, ziri mu myiteguro yo kujya mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yuko hagiyeyo iza Kenya.
Ubuyobozi bw’Igisirikare cya Uganda (UPDF) bwagaragaje abasirikare b’iki Gihugu bari guhabwa amabwiriza ndetse buvuga ko ubu bari tayali kujya mu butumwa bwa EAC.
Amafoto yagaragajwe, aherekejwe n’ubutumwa bugira buti “Ingabo za UPDF ziri mu myiteguro ya nyuma yo kujya mu butumwa muri DRC bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.”
Ubuyobozi bwa UPDF buvuga ko aba basirikare bazajya muri DRC, bari guhabwa amabwiriza n’amahugurwa kugira ngo bazarusheho gutanga umusaruro mu butumwa bazajyamo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, guhashya imitwe yitwaje intwaro.
Bati “Aba basirikare bari mu myitozo ya nyuma mbere yuko bajya mu burasirazuba bwa RDC kwifatanya n’abasirikare ba Kenya bamaze kugera i Goma.”
Abasirikare ba UPDF bazaba bakurikiye aba Kenya, bagiye mu DRC mu ntangiro z’uku kwezi aho ku ikubitiro hagiye abasirikare 1 000.
RWANDATRIBUNE.COM
Ndabona M23 bayihagurukiye.
Abazungu bajye ku ruhande bareke abira ura bihanganire.
Bo babona twivanga mu ntambara zabo?
Ababababa!!!! Biragaragara ko Congo itazi ikipe ikina nayo. Kurwana na M23 ukaka umusada Museveni ni nko kwaka umusada Sultan Makenga ushaka Kurwana na M23. Open your eyes guys ?. Poor Zairois ?