Bamwe mu basirikare ba Ukraine bari kurwanira mu mujyi wa Bukhmout, batangiye kwanga kujya mu mirwano bahanganyemo n’ingabo z’Uburusiya muri uwo mujyi.
Amashusho yasohotse mu binyamakuru by’Uburengerazuba nka LCI kuri uyu wa 16 Gashyantare 2023, agaragaza ingabo za Ukraine mu mujyi wa Bukhmout, zigomeka ku mabwiriza zarimo zihabwa n’umuyobozi wazo, ubwo yazisabaga kujya ku mirongo y’urugamba, kugirango zihagarike ingabo z’Uburusiya zikomeje gufata ibice bimwe mu bice bigize uwo mujyi.
Aba basirikare ,bumvikanye basubiza umuyobozi wabo ko bamaze kunanirwa imirwano ndetse ko badateze gusubira k’urugamba kuko ntacyo basigaranye.
Umuyobozi w’aba basirikare ,yongeye kubabaza bwa kabiri niba koko ibyo bavuga babikomeje, abandi bamusubiza ko n’ubwo yateka ibuye rigashya badateze gusubirayo.
Uyu muyobozi yabasubije ko nibanga kujyayo, arafata abarinzi be bagera kuri batanu akigiriyo ubwe ,maze nabo bamusubiza ko niba abishoboye yajyayo wenyine kuko bo badateze gusubirayo uko byagenda kose.
Umuyobozi w’aba basirikare, yaje guhita ahamagara abamukuriye abamenyesha ko abasirikare ayoboye banze gusubira k’urugamba ndetse ko bafite ishingiro bitewe n’uko ntacyo basigaranye harimo n’ ibyo kurya.
Kugeza ubu, imirwano ikomeye iri kubera mu mujyi wa Bukhmout aho Uburusiya bwiyemeje kuwufata ku giciro icyari cyose ndetse amakuru akavuga ko abasirikare ba Ukraine ,bari kuhasiga ubuzi ku bwinshi.
Aya makuru ,akomeza avuga ko ingabo z’Uburusiya zamaze kugota umjyi wa Bukhmout wose, nyuma yo gufunga imihanda yose ikomeye iherekeza hagasigara umuanda umwe gusa kandi muto , ariko nawo ukaba ucungishijwe intwaro zikomeye z’Uburusiya, kugirango hatagira uva cyangwa yerekeza muri uwo mujyi .