Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasohoye itangazo risaba ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje gukorana na FDLR, gusaba uyu mutwe kurekura abasirikare babiri b’u Rwanda bashimuswe ku bufatanye bwa FARDC na FDLR.
Bikubiye mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2022, aho igisirikare cy’u Rwanda cyahishuye ko nyuma y’uko FARDC irashe ibisasu mu Rwanda yanateye ingabo z’u Rwanda ifatanyije na FDLR.
Iri tangazo rigira riti “FARDC ifatanyije na FDLR bagabye igitero kuri RDF ku mupaka, ndetse abasirikare babiri b’Igisirikare cy’u Rwanda bashimutwa ubwo bari ku burinzi.”
RDF ivuga ko kandi ba basirikare babiri b’u Rwanda bahise bajyanwa n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi bakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda
Iri tangazo risoza risaba ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukora na FDLR nkuko nubundi bakomeje gukorana bya hafi, maze bakarekura abo basirikare babiri ari bo Cpl Nkundabagenzi Elysee na Pte Ntwari Gad bajyanywe mu burasirazuba bwa DRC.
RWANDATRIBUNE.COM