Ubuyobozi bwa gisirikare buyoboye muri Niger bwahaye umuyobozi wa Loni amasaha 72 yokuba abaviriye k’ubutaka bw’igihugu cyabo.
Aba basirikare bayoboye muri Niger birukanye umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Loni muri Niger LOUISE Aubin bamushinja ko loni ifite imikorere idahwitse.
Mu itangazo ryasowe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Niger kuwa 10 ukwakira 2023 yashinje umuryango w’abibumbye imikorere idahwitse yatewe n’ubufarasa mu rwego rwo gukumira Niger mu nama y’inteko rusange y’umuryango w’abibumbye mu kwezi gushize ndetse no mu nama yakurikiye y’ibigo by’umuryango w’abibumbye yabereye muri Vienne no muri Riyardh,kubera iyo mpamvu guverinoma yategetse umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya loni kubavira mu gihugu.
Iki cyemezo kikaba kitishimiwe n’umunyamabanga wa loni Antonio Guterres abinyujije k’umuvugizi we Stephane Dujarric yagize ati: umuryango wabibumbye wababajwe niki cyemezo ariko wiyemeje kudacogora no kubaha abaturage ba Niger yakomeje avuga ko iki cyemezo kibangamiye ibikorwa by’umuryango wabibumbye n’ubushobozi bwawo mu gusohoza neza inshingano zawo no guhagarika imirimo y’ingenzi dukorera abaturage ba Niger aho miliyoni 4,3 zikeneye ubufasha bw’ikiremwamuntu cyane cyane abagore n’abana .
Twabibutsa ko uyu muhuzabikorwa w’ibikorwa bya loni asabwe kuva muri iki gihugu nyuma y’uko ubundi aka gatsiko kayoboye muri Niger kirukanye ingabo z’u Bufarasa mu gihugu cyabo ibi kandi bikaba bibaye nk’uko muri Mali na Burikinafaso naho byakozwe hirukanwa abahagarariye umuryango w’abibumbye.
Mucunguzi obed