Abofisiye bakuru babiri mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo; Major Rimenze Kangingo Bisimwa na Captain Mukando Muzito Paulin kuri uyu wa 9 Kanama 2021 bakatiwe gufungwa burundu n’urukiko rwa gisirikare rwa Goma.
Maj Bisimwa na Capt. Muzito bagaragaye barwanira ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma tariki ya 3 Kanama 2021, bafatwa amashusho asakazwa ku mbuga nkoranyambaga.
Biravugwa ko icyo bapfuye ari uko Maj. Bisimwa wari wasinze yari amaze guha Capt. Muzito itegeko ritamunyuze, batangira gutukana, bigera aho bafatana mu mashati, bararwana. Umuyobozi w’urukukiko rwa Gisirikare rwa Kivu y’Amajyaruguru Colonel Kabeya Ya Hanu Ben, yavuze ko aba bofisiye banyuranyije n’itegeko numero 13 /005 rigena imyitwarire iranga umusirikare wa FARDC.
Iyi ngingo ivuga ko umusirikare wa FARDC agomba kuba intangarugero mubyo akora byose , agoimba kandi kubaha inzego za Reta no guharanira ubusugire bw’igihugu cye nk’uko aba yarabirahiriye.
Mu mashusho agaragaza Capt. Muzito yaryamishije hasi Afande we, Maj. Bisimwa, yamurushije imbaraga. Abandi basirikare bagerageza kubakiza ariko uyu wari wasinze aba ashaka gukomeza kurwana, ari nako bombi baterana amagambo.
Abasirikare bumvikana babwira Maj Bisimwa bati: “Tuza Mzee, tuza Mzee” ariko uyu ofisiye abima amatwi.
Iki gikorwa cyasuzuguje igisirikare cya Congo cyatumye aba bofisiye bombi bahanishwa gufungwa burundu mu rwego rwo gutanga isomo kuri buri musirikare wese watekerezaga gukora ibisa nabyo.