Abasirikare Bakuru mu Ngabo z’u Rwanda n’abanyamahanga biga mu cyiciro cya 9 cy’Amasomo y’Ubuyobozi mu bya Gisirikare (SCSC) mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare, baratangira urugendoshuri rw’iminsi ine rwo kwigira ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwakozwe n’ingabo zahoze ari RPA-Inkotanyi.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) buratangaza ko muri urwo rugendo hazasurwa site zibumbatiye amateka yo kubohora u Rwanda, byose bikaba biri mu bigize isomo ryihariye biga ku mateka y’Ingabo.
Urwo rugendo rutangira kuri uyu wa Kane tariki ya 15 rukazageza ku ya 18 Mata 2021, rugamije kongerera abo banyeshuri ubumenyi ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda, by’umwihariko harebwa ku ngingo z’ingenzi zafashije kugera ku ntsinzi.
Ibyo byitezweho gufasha abanyeshuri b’Abanyarwanda ndetse na bagenzi babo b’abanyamahanga gusobanukirwa mu buryo bwimbitse amateka y’u Rwanda rw’ubu ndetse n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ayo masomo kandi ngo azabafasha kubaka indangagaciro zirimo guharanira kwigira, ubwitange no gukunda Igihugu, zifite agaciro gakomeye mu gisirikare cy’u Rwanda.
Byitezwe ko uru rugendoshuri ruhera mu Ntara y’Iburasirazuba aho urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiriye, uhereye ku mupaka wa Kagitumba, Nyabweshongezi, Ryabega, Nyagatare, Gabiro na Kaborogota.
Ruzakomereza kuri site zo mu majyaruguru y’u Rwanda harimo iyo ku Mulindi, Gicumbi, Butaro, Nyamagumba, Musanze n’izindi nyinshi zifite aho zihuriye n’urugamba rwo kubohora Igihugu.