Ingabo z’u Rwanda zungutse amaraso mashya kuri uyu wa Gatandatu, ubwo abasirikare bashya basozaga amasomo y’ibanze abemerera gutangira inshingano, yaberaga mu Kigo cy’Imyitozo y’Ibanze ya Gisirikare cya Nasho.
Aba basore n’inkumi kuri uyu wa 29 Gashyantare 2020 basoje amasomo bari bamazemo umwaka, kuko bayatangiye muri Werurwe 2019. Ni ibirori byaranzwe no kwerekana ubumenyi mu mwuga w’igisirikare burimo gukoresha intwaro n’indi myitozo ngororamubiri, mbere yo guhabwa ikaze muri RDF.
Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura, nk’uko RDF yabitangaje. Yibukije abasirikare bashya ko binjiye mu gisirikare gikora ibishoboka byose mu kurinda no guteza imbere igihugu, ku bufatanye n’abaturage.
Yagize ati “Mwitegure kurinda ubusugire bw’igihugu cyanyu kandi no guharanira iterambere ryacyo. Imyitwarire myiza n’umuhate nibyo bizatuma mubasha kugera ku nshingano zanyu.”
Mu basirikare basoje amasomo, uwitwaye neza kurusha abandi ni Pte Nsengiyumva David. Yavuze ko atewe ishema no kwinjira muri RDF ngo abashe gukorera igihugu cye.
Ati “Nishimiye cyane kurangiza amasomo y’ibanze ya gisirikare, niteguye gushyira mu bikorwa ibyo nize no gukora ibishoboka byose mu gukorera igihugu cyanjye n’abaturage bacyo.”
Kwinjiza mu gisirikare cyangwa gusererwa ni ibikorwa bisanzwe muri RDF, hagamijwe kubaka Ingabo zihora ziteguye kubahiriza inshingano.
Abasirikare Bato bafatwa nk’abari ku murimo guhera itariki bashyiriye umukono ku masezerano y’akazi ya mbere nyuma y’uko barangije imyitozo y’ibanze ya gisirikare kandi bayitsinze.
ni inkuru ya igihe.com