Kuva ku itariki ya 9 werurwe 2021, haravugwa abasirikare b’Abarundi bambutse uruzi rwa Rusizi bajya gushinga ibirindiro mu misozi miremire ahateganye n’umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Republika iharanira demokarasi ya Congo.
Bamwe mu benegihugu baba muri komine Buganda, intara ya Cibitoke , bemereye Ijwi ry’Amerika ano makuru, bavuga ko ubwabo biboneye abasirikare bambuka uruzi rwa Rusizi rutandukanya u Burundi na DRC kuva kw’itariki ya gatatu uku kwezi.
Aya makuru yemezwa kandi na bamwe mu bakuru b’imitumba muri groupement ya Sange iri muri Territoire ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo. Amashyirahamwe yigenga muri Kongo nayo abishimangira avuga ko zimwe mu ngabo z’Abarundi zambutse Rusizi zerekeza mu misozi yitegeye Uvira muri ibi byumweru bibiri bishize.
Bernard Kadogo Tondo, uyobora amashirahamwe yigenga mu Rusizi yabwiye Ijwi ry’Amerika mu kiganiro yayihaye ko aba basirikare mu gushaka inzira bahuye n’urubyiruko rucunga umutekano ruba ruri ku marondo mw’ijoro ubwo bashakaga kwambuka.
Muri icyo kiganiro n’Ijwi ry’Amerika Tondo yagize ati: «Hinjiye abasirikare b’Abarundi bafitanye amasezerano na Mai Mai Mbulu Kamale, yabayoboye baca Sange kandi bari mu misozi yitegeye umujyi wa Uvira.
Baciye Sange, nyuma bajya hejuru cyane ubu bamwe bari ku Kiryama mu gihe abandi bari mu duce dutandukanye.”
yakomeje agira ati: “Jyewe nk’umwe mu bayoboye amashirahamwe yigenga mu kibaya cya Rusizi, mfatiye ku byo niboneye n’ibyo twumvise ndemeza aya makuru. Abanyuma bahageze ari sa mbiri z’ijoro kandi bacakiranye n’urubyiruko rucunga umutekano , ariko uru rubyiruko rwisanze rutari buhangane n’aba basirikare b’Abarundi bari binjiye. Uko n’ukuri abasirikare b’Uburundi barahari uyu musi mu misozi ya Kongo”.
Colonel Floribert Biyereke, umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi ahakana aya makuru yivuye inyuma, akavuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
Mu itangazo ry’umunota umwe n’amasogonda atanu Colonel Biyereke yasomeye abanyamakuru ahakana iby’aya makuru kuwa kane, yavuze ko abatanga aya makuru bashaka kwangiza ishusho y’ingabo z’u Burundi. nyuma yo gusoma iryo tangazo, Biyereke ntiyigeze ariko yemera ko abazwa ibibazo n’abanyamakuru yari yatumiye ababwira ko nta kindi cyo kongera ku byo yabasomeye gihari.
Bernard Kadogo Tondo uyobora amashirahamwe yigenga mu kibaya cya Rusizi ashimangira ko abasirikare b’Abarundi bamaze no gushinga ibirindiro . Yabwiye Ijwi ry’Amerika ati: « Twebwe dutekereza ko hari amasezerano hagati y’igisirikare cy’Uburundi n’icya Kongo kuko iyo binjiye ntibashaka ko aya makuru ashyirwa ahabona.
Igisirikare cy’igihugu kigaba mu mihanda gusa. Ariko mu ngo y’ama groupements ya Kigoma na Bijombo n’ahandi hose mu misozi n’uduce twigaruriwe n’abagizi ba nabi nka Mai Mai na FNL hamwe rero n’aba basirikare b’Abarundi kuko nabo bahashize ibirindiro byabo.
Ni ukuri, Uburundi ntibwahakana kuko abantu bagaragaye ku manywa izuba riva binjira. Byatangaje abenegihugu cyane. Abantu bararuciye bararumira. Ni ukuri nta kinyoma kirimo na gato »
Intara ya Kivu y’amajyepfo imaze imyaka irenga 20 ivugwamwo imitwe y’abarwanyi y’abakongomani n’iy’abanyamahanga irimo iyobowe n’Abarundi nka FNL na Red Tabara. Incuro zitari nke igisirikare cy’u Burundi cyarezwe kohereza ingabo zacyo zijya guhiga iyo mitwe irwanya ubutegetsi buriho mu Burundi ariko kikabihakana. Muri ako gace k’uburasirazuba bwa Kongo haranavugwa kandi imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Nkundiye Eric Bertrand