Itsinda ry’Ingabo na Polisi y’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado mu gihugu cya Mozambique, kuri uyu wa Kabiri bagejejweho ubutumwa bw’impamba bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent B. Sano nibo babagejejeho ubu butumwa bahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Ni ubutumwa n’impanuro batumwe n’umukuru w’igihugu Perezida mPaul Kagame mbere y’uko boherezwa muri ubu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambike, ubutumwa bahawe bukaba bwabibutsaga ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura n’ubwitange mu kazi kabo.
Babwiwe kandi ko bagenzi babo bababanjirije bakoze akazi k’indashyikirwa bityo ko bagomba gukomerezaho bajya imbere aho gusubira inyuma.
Ni igikorwa cyabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kami, Kohereza Ingabo na Polisi muri Mozambique ni igikorwa gishimangira umubano mwiza uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Muri Nyakanga umwaka wa 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Kugeza ubu Abasirikari n’Abapolisi babarirwa mu 2500 nibo bari muri ibyo bikorwa byo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado aho bafatanya na bagenzi babo bo mu nzego z’umutekano za Mozambique.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse gutangaza ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyi Ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo bizakemuka vuba.
Rwandatribune.com