Abatuye Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kwijujutira Umunyabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken ushinzwe ububanyi n’Amahanga wabijeje ko agiye gukemura ikibazo cya M23 none ikaba yongeye gukozanyaho n’Ingabo z’Igihugu FARDC.
Kuva ku munsi w’Ejo kuwa Kabiri tariki ya 16 Kanama 2022, Imirwano ikomye yatangiye guhuza FARDC na M23 mu gace ka Bweza kari ,muri Gurupoma ya Tanda muri teritwari ya Rutshuru y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imirwano igikomeje n’uyu munsi , bivugwa ko imaze gukomerekeramo abasirikare benshi ba FARDC ndetse n’abasivili banze guhunga agace imirwano irimo kuberamo.
Bamwe mu baturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo batangiye kwijujutira Amerika bavuga ko yabijeje ubufasha bwo guhashya M23 batsindira gufashwa n’u Rwanda , nyamara nayo ngo bikaba byarayinaniye.
Aba baturage bavuga ko ubwo Umunyamabanga wa Leta Zunze ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken aheruka gusura u Rwanda na RDC yari yijeje RD Congo ko agiye kuyifasha kuganira n’u Rwanda ku gushyira iherezo ku kibazo cya M23.
Aba baturage baganiriye na MediaCongo.net bavuga ko kuba M23 yongeye kurasana n’ingabo za RDC ari ikimenyetso simusiga ko Blinken kuba yakemura ibibazo by’intambara mu burasirazuba bisa n’ibidashoboka, aha ni naho bahereye bavuga ko uruzinduko rw’uyu mutegetsi wa Leta zunze ubumwe za Amerika ntacyo rwabamariye.
Aba baturage bavuga ko batangiye gukemanga ko haba hari ubufatanye bw’u Rwanda bita ijisho rya Amerika muri RDC na USA, kuko ngo Blinken wabasezeranije kuganiriza u Rwanda ku guhagarika ibitero bya M23 nta nahamwe mubyo yavugiye mu Rwanda yabigarutse.
Ni kenshi u Rwanda rwakunze kugaruka ku kuba ntaho ruhuriye n’intambara umutwe wa M23 wagabye ku butegetsi bwa Kinshasa, ibintu bikomeje kutavugwaho rumwe n’abaturage ndetse n’ubutegetsi bwa RD Congo bwemeza ko abasirikare b’u Rwanda bagize umubare munini w’abarwanyi b’umutwe wa M23 umaze amezi arenga 2 ufashe umujyi wa Bunagana.