Abaturage baturiye Cheferie ya Bwito, Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bagaragarije umutwe w’inyeshyamba wa M23 ibyishimo bidasanzwe mu biganiro bagiranye kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2023.
Ni ibiganiro byari bigamije kubahumuriza no kubasaba gutuza ndetse no kuba hafi y’ubuyobozi bw’u mutwe w’Inyeshyamba wa M23. Bavuze ko uwo mutwe urwanirira ukubaho kwabo nk’uko babyivugira, bavuga ko ubutegetsi bwa Congo, bushinjwa kwica abaturage bo mu bwoko bumwe bazira isura yabo aribyo byatumye uriya mutwe utora imbunda kugirango urenganure abicwa bazira ubwoko bwabo.
Ibi biganiro kandi buriya buyobozi bw’umutwe wa M23 bwabikoze nyuma y’igihe gito ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, bahunze bava mu bice bya Cheferie ya Bwito, Tongo, Kabizo na Bambo. Ibi bibaye nyuma y’imirwano ikaze aho byanavuzwe ko FARDC, Wazalendo na FDLR basize bishe abasivile bagera kuri 13, ubwo bari batangiye guhunga bava muri Gurupoma ya Bambo.
Byari ibiganiro byitabiriwe n’abaturage benshi nk’uko umwe mu nyeshyamba za M23 yabyemeje.
Nubwo bimeze gutyo ariko, impande zihanganye zikomeje kurebana ayingwe, muri Teritwari ya Nyiragongo na Masisi hafi n’agace ka Mushaki ahari ibirindiro bikomeye by’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’abo mu ihuriro rya Wazalendo.
Ibi bibaye nyuma y’uko M23 yigaruriye ibice byo muri Cheferie ya Bwito.
Uwineza Adeline
Rwandatribune. Com