Ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Masisi na Rutshuru, byatumye Abatutsi bo muri Masisis batanga impuruza kuri Lt Gen Constant Ndima Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ejo Kuwa 15 Ukuboza 2022, bayobowe itsinda ry’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi riyobowe na Dunia Barakani, bagiye kubonana na Lt Gen Constant Ndima mu rwego rwo kumugaragariza impungege zabo k’ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dunia Bakarani wari uyoboye iryo tsinda , yavuze ko batewe impungenge n’imitwe ya Mai MAai APCLS, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro iri kwibasira Abatutsi mu gace ka Kichanga kagenzurwa na FARDC yongera ho ko no muri Masisis ibi bikorwa byatangiye kuhagera.
Ykomeje avuga ko bafashe umwanzuro wo kuza kubonana na Guverineri Lt Gen Constant Ndima mu rwego rwo kumusaba ko Guverinoma ya DRC, yakora ibishoboka byose igaharika ubu bugizi bwa nabi, butarafata indi ntera.
Yagize ati:” Twaje hano ku biro by’Intra ya Kivu Y’amajyaruguru kugaragariza Lt Gen Ndima Constant, impungenege dutwe n’ubwicanyi n”ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi muri Kichanga.
Hari imitwe ya Mai Mai APCLS , FDLR n’iyindi yitwaje intwaro, iri kwibasira Abatutsi muri ako gace . dukomeje kugira impungenege kuko ubu bwicanyi n’ibikorwa by’urugomo biri gukorerwa Avatutsi biri kwaguka bikaba bitangiye no gusatira Localite ya Masisi.
Turasaba Leta guhagarika ibyo bikorwa by’urugomo biri kwibasira Abatutsi bitirafata indi ntera.”
Kuva umutwe wa M23 wakongera k’ubura imirwano, Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi batangiye kwibasirwa mu Burasirazuba bwa DRC, bashinjwa kuba bafite aho bahuriye n’umutwe wa M23.
Imiryango Mpuzamahanga itandukanye , yamaganye ibyo bikorwa ivuga ko muri DRC hagaragara igisa na Jonoside ishobora gukorerwa Abatutsi biturutse k’umvugo z’urwango zarimo zikwirakwizwa na bamwe mu Bategetsi ba DRC n’abandi Banyekongo basanzwe banga urunuka bagenzi babo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Kugeza ubu, hari bamwe mu Banyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bamaze kwicwa mu Burasirazuba bwa DRC mu duce tugenzurwa na FARDC, abandi bagakorerwa ibikorwa by’urukozasoni, n’inka nyinshi zirenga 300 ziratemagurwa izindi zirasahurwa.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ariko ibi bintu murimo nibiki kwrli.umututsi wabatumye gufasha Makenga ninde?ninde wabatumye gushuka Nkunda.Ubu se abatutsi bafunzwe hano bazira akamama nabo ni Congo inafunze.mwabantu mwe mwahindute umujyo ibintu bigishoboka mukareka kwinangira ko twese tuzabyungukiramo!
Makenga yafashijwe nade, yafashishijwiki? Nkunda yashutwe nande? Abatutsi n’abaturage nkabandi, iyo bakoze ibyaha barahanwa harimo no gufungwa nkabandi bose. Mwebwe muracyari mu moko gusa ntakindi! Leta y’u Rwanda ntabwo izi umututsi, umuhutu, umutwa, umuzungu, umugande, umujenerali, umupolisi, umuganga etc. Ukoze icyaha wese arahanwa uko amategeko abiteganya. Niba utabyemera kubita umuntu, cga wibe ibyabandi aka kanya turebe ko urara iwawe! Ngwiki?
Uwo barega, ni nawe baregera!
@Innocent uri mu byamoko se nundi utari ushaka kwihisha inyuma y’ abatutsi.Mu batutsi bamutuma sindimo hari nabandi benshi nziko batarimo.ni gute umuntu yinangira umutimaa akumva ko muri 2022 yayobora uko abyumva aho gutega amatwi abo yitwa ko akorera.Ngo ni demoksrasi ngo yubudasa mama we!azabanze amenye icyo demokarasi aricyo mbere yo kwitiranya igitugu na demokarasi.icyo atazi nuko ingaruka adushyiramo zitazasiga urubyaro rwe.kdi ntacyo a arufashaho kuko we asigaje imyaka mike yo gutobanga!