Ku munsi w’ejo kuwa 29 Ugushyingo 2023, Abavoka(Avocats), bo mu Mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Manyema, muri Repubulika ya Demokorasi ya Congo, bishyize hamwe maze bajya mu Muhanda, basaba ko haba ubutabera ku rupfu rw’uwari uhagarariye urubyiruko mu ishyaka rya Ensemble pour La République rya Moïse Katumbi.
Uru rupfu rw’uwari uhagarariye urubyiruko rwo mu ishyaka rya Ensemble pour La République, Dido Kakisingi, yishwe ubwo yari mu modoka i Kindu, bari mu bikorwa byo kwitegura umu kandida wabo Moïse Katumbi wari uje i Manyema mu bikorwa bwo kwiyamamaza k’umwanya w’umukuru w’igihugu cya DRC.
Amakuru avuga ko abayoboke b’Ishyaka riyobowe na Maïse Katumbi (Ensemble pour La République), bari bari mu myiteguro yo kwakira umukandinda wabo i Kindu kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, mu gihe bari mu mudoka, haje abantu batera amabuye imodoka barimo kugeza ibirahuri bimenaguritse n’ibwo amabuye yatewe abari imbere mu modoka biza kurangira uriya muyobozi Dodo Kakisingi apfuye, akaba asize umuryango urimo Abana batandatu.
Nyuma y’uko apfuye umubiri we wajyanwe muri Morgue mu bitaro bya Mapon biherereye mu mujyi wa Kindu.
Ishyaka rya Ensemble pour La République, ryamaganye ubwo bwicanyi kandi basaba ko hakorwa iperereza rihagije kugirango abari inyuma y’ubwo bwicanyi bashikirizwe ubutabera.
Ubwo bariya ba Avoka bazengurutse imihanda bari bitwaje ibyapa byanditseho ko bashaka ubutabera ku rupfu rwa Dodo Kakisingi wapfuye urupfu rubabaje.
Iyi myitwarire idahwitse ikomeje kugaragara muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri iki gihe bari mu myiteguro y’amatora yatumye umuryango w’ibihugu by’I Burayi uhagarika gahunda y’indorerezi mu matora azaba kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com