Col Ntabanganyimana Jean Marie Vianney na Sebahire bari bakuriye Ubutasi n’ibikorwa bya Politiki bya RUD Urunana muri Uganda biravugwa ko hasize icyumweru baburiwe irengero
Ni inkuru Rwandatribune ikesha zimwe mu mbuga nkoranyambaga z’abarwanya Leta y’u Rwanda bari mu mujyi wa Kampala. Iyi nkuru bwa mbere yatangajwe n’uwiyita Nuwamanya Emmanuel ubarizwa mu gihugu cya Uganda.
Mu matangazo amaze iminsi akwirakwizwa n’uyu Nuwamanya avugako hashize iminsi irindwi imiryango ya Ntabanganyimana JMV uzwi ku mazina ya Macumu David, Semahire na Musilikare Marcel uzwi nka Rasta baburiwe irengero.
Uyu Ntabanganyimana JMV yari asanzwe yarashinze irindi shyaka rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ryitwa PYGM (Pan African Youth Movement). Iri shyaka akaba ariryo ryakusanyirizwagamo ibikorwa byo gushakira inkunga y’amafranga yohererezwaga abarwanyi ba RUD Urunana bari muri Congo.
Ntabanganyimana JMV kandi afatanyije na Sebahire n’umugore witwa Solange utuye ahitwa Gayaza bagize uruhare runini mu gushishikariza abasore b’impunzi z’abanyarwanda baba mu nkambi ziri muri Uganda kwinjira mu mutwe wa RUD Urunana.
Umwe mu baturage utuye mu nkambi ya Nakivale utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Isoko ya Rwandatribune ko Ntabanganyimana yabakoreye ibikorwa by’ubutekamutwe,aho yababwiraga ko RUD Urunana igiye gufata igihugu mu Rwanda ko basabwa kumuha amafaranga y’ imisanzu yo gushyigikira izo nyeshyamba. Mubyo ngo yakoreshaga ababeshya harimo imipira n’ingofero bya PYGM yabasigiraga abizeza ko mu minsi mike RUD Urunana iraba ibagejeje mu Rwanda.
Twashatse kumenya icyo urwego rw’ubuvugizi bw’igipolisi cya Uganda kibivugaho kubijyanye nibura ryabo Banyarwanda duhamagara kuri Telefone CP Fred Enanga ntitwabasha kumubona kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Uwineza Adeline