Mu karere ka Rurindo abayobozi 2 batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwiba amavuta yagombaga gutekerwa abana bakayagurisha ndetse no kwiba mu dasobwa abana bagombaga kwigiraho.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Rukozo mu karere ka Rurindo yatawe muri yombi nyuma yo kumenya ko yibye amavuta yagombaga gutekerwa abana ku ishuri hanyuma akayagurisha.
Si uyu gusa kuko uwitwa Munyaneza wayoboraga ikigo cy’amashuri cya Kiruri giherereye mu karere ka Rurindo nawe yatawe muri yombi azira ubufatanyacyaha mu bujura bwa Mudasobwa yibwe.
Urwunge rw’amashuri rwa Rukozo ruherereye mu karere ka Rurindo,mu murenge wa Rukozo aho byaje kumenyekana ko Bizwinayo afunzwe akekwaho kugurisha amajerekani 9 y’amavuta yo gutekera abanyeshuri ku kigo yayoboraga.
Uyu mugabo bivugwa ko yahamagaye Munyemana,usanzwe afite imodoka itwara imizigo ngo aze amuhe ikiraka,yahagera agasanga ni ikiraka cyo gutwara amavuta,aho bivugwa ko yayagurishije umucuruzi bakunze kwita Meya wo muri centre ya Mbuye, icyakora byaje kumenyekana akimara kuyagurisha,kuko byari byatangiye guhwihwiswa.
Bizwinayo yahise ashaka uburyo yayagarura ariko ntibyamukundira, kuko amafaranga yari yamaze kuyafata kandi yayagirishije kuri make.
Kubere ubwoba bwo kumenye ko byamenyekenye ko ayo mavuta yayagurishijwe ,ngo yasubiye kubwira umucuruzi ngo ayamusubize ariko ntiyamukundira kuyamusubiza,yigira inama yo kujya kuyafata ahandi, akiyageza ku kigo ahita atabwa muri yombi. kuri ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Bushoki.
Si Bizwinayo nawe ufungiye kuri sitasiyo ya Bushoki nawe arazira icyaha cy’ubujura ,aho bivugwa ko yafatanije n’umuyobozi w’ishuri rya Kiruri witwa Munyaneza nawe wafunzwe nyuma yuko bimenyekenye ko mudasobwa yibwe ku kigo cy’amashuri cya Kiruri giherereye mukarere ka Rurindo,mu murenge wa Base uyu mugabo yaba yarabigizemo uruhare.
Sibo gusa bafunzwe kuko n’umukozi ushinzwe ikoranabuhanga ndetse n’umuzamu bakoraga kuri icyo kigo nabo ubu bari mu mazi abira.
Niyonkuru Florentine