Nyuma yo guhura kw’aba Minisitiri b’ubanyi n’amahanga b’u Rwanda na Congo Kinshasa i Luanda abatahiwe n’abayobozi b’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare ku bihugu byombi.
Gen Major Vincent Nyakarundi ukuriye ishami rishinzwe ubutasi bwa gisilikare DID muri RDF agiye guhura na mugenzi we wo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,Gen Major Christian Ndaywel Okura ukuriye ishami rishinzwe ubutasi bwa gisilikare T2 muri FARDC mu murwa mukuru wa Angola, Luanda.
Ni imwe mu myanzuro yafatiwe i Luanda kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2022 yahuje Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Christophe Lutundura na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta.
Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kivuga ko abo ba minisitiri bakiriwe na Perezida wa Angola Joao Lourenco, intego nyamukuru kwari ukugusuzuma imyanzuro yafatiwe mu nama y’abahuza yabereye i Luanda muri Nyakanga ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga na mugenzi we wa Congo Felix Etienne Tshisekedi.
Iyi myanzuro kandi yaje gushimangirwa n’indi nama yabereye Nairobi yari igamije gukemura ikibazo cya M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo,ndetse n’umubano w’ibihugu byombi umaze iminsi utari mwiza kubera iyi ntambara.
Ikinyamakuru Jeune Afrique nticyavuze igihe abo bayobozi bashinzwe inzego z’ubutasi bazahurira, gusa abakurikiranira hafi ikibazo cya Congo bavuga ko nubwo abahuza mu biganiro bakomeje kotsa igitutu impande zombi ngo ziganire, kuba Umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa Patrick Muyaya avuga ko nta munsi n’umwe bazigera baganira n’umutwe wa M23 kuko ari Umutwe w’iterabwoba bishobora gukoma mu nkokora imigendekere myiza y’ibi biganiro.
Umutwe wa M23 nawo uvuga ko ibiganiro bya Leta y’u Rwanda na Congo bidahagije ko nawo wagombye kuba umutumirwa cyane ko ikibazo gihari kireba Abanyekongo ubwabo.