Abahiritse ubutegetsi muri Niger, bari kwikanga igitero cy’u Bufaransa kigamije kubarwanya. Kuko biri kuvugwa ko ubufaransa buri gutegura ibitero byo kugerageza kubohora Perezida Mohamed Bazoum no kumusubiza guverinoma ye.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa ntabwo yemeje cyangwa ngo ihakane iki kirego ariko yavuze ko Paris yemera gusa ko Bazoum ari we perezida wemewe w’iki gihugu cyo muri Afurika y’iburengerazuba kandi ko ihangayikishijwe no kurengera abenegihugu n’inyungu zayo hano.
Ku Cyumweru, abashyigikiye abahiritse ubutegetsi batwitse amabendera y’u Bufaransa batera Ambasade y’u Bufaransa mu murwa mukuru wa Niger, bahakurwa n’abapolisi babatanyije bakoresheje ibyuka biryana mu maso nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibindi bihugu birimo n’u Bufaransa byamaganye igikorwa cyo guhirika guverinoma yatowe ya Niger, akaba ari inshuro ya karindwi igisirikare gihiritse ubutegetsi mu gihe kitarenze imyaka itatu muri Afurika y’iburengerazuba no hagati aho ibihugu bimwe na bimwe bikomeje kubaka ubucuti n’u Burusiya.
Amakuru y’umugambi w’u Bufaransa aje nyuma y’umunsi umwe ECOWAS ifatiye ibihano abahiritse ubutegetsi ndetse igakangisha gukoresha imbaraga mu kubusubizaho mu gihe ababuhiritse batabusubiza mu cyumweru kimwe.
Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Deby, yerekeje muri Niger mu mpera z’icyumweru gishize kugira ngo agerageze kunga, kandi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yashyize ahagaragara ibisa n’amafoto ya mbere ya Bazoum kuva yafatwa, amwerekana amwenyura kandi bigaragara ko nta nkomyi.
Deby yavuze ko yahuye na Bazoum n’uwayoboye ihirika ry’ubutegetsi, Gen. Abdourahamane Tiani, kugira ngo bashakishe inzira “zo kugera ku gisubizo cy’amahoro,” ariko ntiyatanga ibisobanuro birambuye.