Mu kiganiro n’itangazamakuru IGP Felix Namuhoranye hamwe na Bagenzi be bafite aho bahuriye n’umutekano yatangajeko badashyira kamera kumuhanda, ikigamijwe ari uguca amafaranga abantu ahubwo ko ikigamijwe ari ukurinda ubuzima bw’abantu
Ibi yabitangaje mu gihe ibice bitandukanye biri gushyirwa mo amakamera menshi ku buryo benshi batangiye kuvuga ko ikigamijwe ari ubucuruzi.
Mu 2019 nibwo Polisi y’u Rwanda yatangiye kwifashisha camera zo ku muhanda, zigamije gutanga amakuru ku barengeje umuvuduko ugenwe ndetse bagahita bohererezwa n’ubutumwa bw’amande baciwe.
Izo kamera zimaze gushyirwa hirya no hino mu mihanda minini y’igihugu, mu rwego rwo kubungabunga umutekano.
IGP Namuhoranye yavuze ko abantu badakwiriye kumva ko izo cameras zishyirwa mu mihanda, zigamije guhana abanyamakosa no kwinjiza amafaranga mu isanduku ya Leta.
Ati “Cameras zaje ari igisubizo cy’ibibazo bimwe ariko si byose. Ubundi ikibazo nticyakabaye aho kamera iri. Ubu turi gucapisha ibyapa byinshi bibwira Abanyarwanda aho cameras ziri. Icyegendererwa si uguhisha kamera, si no kugira ngo bakubwire ko utagomba kugenda buhoro aho iri, nuharenga yihute.”
Yakomeje agira ati “Icyo tugendereye ni ugukuraho urwo rujijo. Ntiducuruza amakosa, si cyo tugendereye. Nta cameras zikwiye guhishwa, ntizizanahishwe. Uwo muvuduko urahari na camera zihari. Hari igihari ko iyo barenze cameras bavuduka ari nayo mpamvu amakosa menshi ari umuvuduko.”
IGP Namuhoranye yavuze ko abashoferi badakwiriye kumva ko mu gihe barenze kamera, baba babonye uruhushya rwo kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe.
Ati “Ntabwo dushaka gushora Abanyarwanda mu muvuduko mu gihe barenze kamera. Turazigaragaza ariko tunazongere.”
Nubwo kuri ubu kamera zo ku muhanda zarebaga ibijyanye n’umuvuduko, IGP Namuhoranye yavuze ko atari ko kazi kazoo gusa, kuko ubu ziri kongererwa ubushobozi ngo zikore ibirenzeho.
Ati “Twahanye amakuru na sosiyete z’ubwishingizi, ubu système zacu zirakorana n’ibigo by’ubwishingizi, Rwanda Revenue Authority, Contrôle Technique dufitanye amakuru. N’umukandara iyo impanuka yabaye utawambaye bitera ibyago byinshi, na telefoni kuyivugiraho nabyo bitera impanuka.”
“Udafite ubwishingizi, kamera izamenya ko imodoka iri kugenda nta bwinshingizi, ko nyirayo ari kuvugira kuri telefoni, ko nta mukandara. Ibyo byose camera nibikusanya ikabiguha, uzitwara neza, uzagabanya umuvuduko.”
Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kamera zo mu muhanda zafashije mu kugabanya impanuka zajyaga ziterwa n’umuvuduko ukabije.
Ibi kandi birasubiza ibibazo bya benshi mu bakora ingendozitandukanye bakunze kubwira abashoferi ko aho gutinda mu mayira batinda mu bitaro bivuza.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune. com