Abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abagize amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tchad bateguye imyigaragambyo isaba Mahamat Déby, Perezida w’agateganyo w’icyo gihugu gusubiza abasivile ubutegetsi, gutegura vuba amatora y’umukuru w’igihugu no gutora abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Iyi myigaragambyo imaze iminsi ikorwa n’abaturage benshi, yari yagiye iburizwamo n’ubutegetsi ariko kubw’uburakari bw’abayiteguye ikanga ikaba.
Iyi myigaragambyo yateguwe kuzajya iba buri wa Kane w’icyumweru, kuwa 19 Ukwakira 2023 iyabaye yabibukije umunsi wiswe Jeudi Noire aho abigaragambya bishwe n’abashinzwe umutekano.
Kubera ubutegetsi buyobowe n’agatsiko ka gisirikare kadashaka ko iyi myigaragambyo ikomeza bakajije ingamba z’umutekano wo gufunga abigaragambya.
Iyi myigaragambyo yateguwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abagize amashyaka ya politike batishimiye iyongerwq ry’igihe cy’inzibacyuho cyongejwe n’agatsiko k’ ababasirikare bayoboye Tchad.
Umuturage wo muri Tchad witwa Moise phirosophe avuga ko abaturage ba Tchad bakeneye amatora n’ubutabera kubagizweho ingaruka n’ihohoterwa ryakorewe abigaragambya.
Abaharanira uburenganzira bwa muntu basaba ko hakorwa iperereza ku bwicanyi bwakorewe abigaragambiriza iyongerwa ry’igihe cy’inzibacyuho.
Niyonkuru Florentine & Mucunguzi Obed