Ku wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2024, abofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) n’abandi bafite amapeti atandukanye basoje imyitozo ikomeye ya gisirikare bari bamazemo amezi 7 mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare i Nasho mu Karere ka Kirehe.
Basoje amasomo yo ku rwego rwisumbuye. Ni imyitozo igamije kubafasha kumenya uko bakwitwara ku rugamba mu gihe byaba bibaye ngombwa ko bahangana n’umwanzi, dore ko bimwe mu byo bigishijwe babigaragaje kuri uwo munsi, bikaba ari ibikorwa bigoye bigaragaza ko bakoze imyiteguro ihagije.
Ni imyitozo yasojwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga wahageze ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Dore amwe mu mafoto y’uwo munsi