Umuvugizi mukuru wa polisi ACP Rutikanga, uyu munsi kuya 19 Nzeri uyu mwaka yibukije abanyonzi ko bagomba gutaha bitarenze saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ni icyemezo kireba abanyonzi Bose mu gihugu ndetse n’abakoresha amagare asanzwe.
Inkomoko yo kwibutswa yaturutse ku kiganiro ACP Rutikanga yakoreye kuri tv 10 uyu munsi aho yabazwaga ku bijyanye n’akarengane gakorerwa abanyonzi bo mu karere ka Ngoma,aho bivugwa ko bajya bakwa amagare n’ababishinzwe ariko bakayabaka saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Abazwa iki kibazo , yanagarararijwe na bamwe mu banyonzi bavuga ko bakorerwa ihohoterwa, bituma batabasha kwigeza ku iterambere baba bashaka.
ACP Rutikanga,Asubiza yagize ati”iterambere ntaho rihurira n’urupfu, aho yasobanuye ibyurupfu akomeza agira ati” igare iyo Ari mu ijoro ntirigira ibiriranga, Kandi agaragaza ko impanuka nyinshi ziterwa n’amagare akora ijoro.
Yasoje avuga ko ikibazo cy’abanyonzi bakorera muri Ngoma bafatwa saa kumi n’imwe ko kigiye kwigwaho kigasobanuka. Kandi ko abanyonzi Bose bagomba gukurikiza amategeko n’amabwiriza abagenga.
Niyonkuru Florentine