Kuri uyu wa 07 Mata inyeshyamba za ADF zagabye igitero simusiga mu baturage zihitana abantu ba 4 ahitwa mungamba nko mu birometero 100 werekeza mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Bunia mu gace ka Irumu.
Aka gace biravugwa ko ngo kaba kari kamaze igihe kigera nko ku byumweru bi biri gacumbitswemo n’izi nyeshyamba za ADF, aho zabaga mu mujyi wa Mungamba.
Izi nyeshyamba ngo abantu zishe ni abagore 2 n’impinja 2 biciwe muri uwo mudugudu nyine mu ijoro ryo kuri uyu wa 07 Mata, imirambo y’aba bose yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 nyine muri aka gace.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ibyangiritse byari bike bitewe n’uko ingabo za DRC (FARDC) zari ku irondo zagize uruhare mu gutabara hanyuma abo bagizi ba nabi bahita bahunga.
Nyuma y’uko izi nyeshyamba zikozanijeho n’ingabo za Leta, imodoka zigera kuri 15 zitwara abantu n’ibicuruzwa byari bihagaze muri santere ya Mungamba byimuwe byihutirwa mu nkambi ya FARDC. Ariko, muri iyo mivundo, umushoferi yakubise umukomvuwayeri we ahita apfira aho.
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, bamwe mu baturage bari bahunze Mungamba nijoro basubiye mu ngo zabo, bahumurizwa barahumurizwa ndetse bamenyeshwa ko ingabo zihari kandi zirabarinda.
Icyakora, sosiyete sivile mu karere ka Irumu irasaba ingabo kongera ingufu mu guhiga ADF, imaze iminsi muri kariya karere kandi ikaba ihora ibicira abantu.
Uwineza Adeline