Umutwe w’Aba-Taliban watangaje ko wamaze kubohoza ikibaya cya Panjshir cyari gisigaye kitarabohozwa n’uwo mutwe, nyuma y’uko abarwanyi batavuga rumwe n’Aba-Taliban, bagize umutwe wa NRF bari babanje kwirwanaho.
Aba barwanyi babarirwa mu bihumbi, bagizwe ahanini n’abahoze ari abarwanyi mu nzego z’umutekano muri Afghanistan ndetse n’abandi bavukiye muri iyi Ntara igizwe n’imisozi miremire, ari na cyo gituma bigora abarwanyi baturutse hanze kwinjirayo.
Iki kibaya gifite amateka akomeye kuko no ku butegetsi bw’Aba-Taliban kuva mu 1996 kugera mu 2001, kitigeze kibohozwa n’Aba-Taliban, nubwo intara zikizengurutse zose bari barazigaruriye. Ni Ikibaya gikungahaye ku mutungo kamere, ndetse mu myaka ishize kikaba cyarakuruye ishoramari ryatumye imibereho y’abagituye itera imbere.
Ahmad Massoud ni we muyobozi wa NRF, akaba ari n’umwana wa Ahmad Shah Massoud watangije uyu mutwe w’Abarwanyi, wari ufite intego yo guhangana n’Aba-Soviyete ariko nyuma ukanakomeza kwihagararaho, ugahangana n’Aba-Taliban, nk’uko Al Jezeera yabitangaje.
Amrullah Saleh wahoze ari Visi Perezida wa Afghanistan ku ngoma ya Ashraf Ghani ni umwe mu bafatanyije n’uyu mutwe, uvuga ko uharanira demokarasi ndetse n’ubwigenge bw’abaturage ba Afghanistan.
NRF yari imaze iminsi mu biganiro n’Aba-Taliban bigamije kumvikana kugira ngo hirindwe intambara ariko amakuru akavuga ko ibi biganiro bitatanze umusaruro.