Abahanganye n’Abataribani mu majyaruguru ya Afghanistan batangaje ko bamaze kwigarurira uturere dutatu twegereye ikibaya cya Panjshir aho ingabo za leta n’indi mitwe yitwaje intwaro irwanya abataribani iherereye.
Minisitiri w’ingabo Generari Bismillah Mohammadi warahiye ko atazigera ahagarika kurwanya abataribani ,yatangaje ku rubuga rwe rwa Twitter ko uturere twa Deh saleh,Bano na Pul-Hesar two mu ntara ya Baghlan twamaze kugaruzwa.
Imitwe y’Ingabo yari iri muri icyo gikorwa ntabwo yahise imenyekana ,ariko byagaragaye ko imitwe y’abataribani bo muri ibyo bice bari banyanyagiye bahunga.
Televisiyo yo muri ibyo bice byagarujwe yatangajeko umukuru wa Polisi yavuze ko akarere ka Bano kamaze gukurwa mu maboko y’Abataribani ariko hari inkomere nyinshi ,Umutwe w’Abataribani ntabwo uragira icyo utangaza kuri aya makuru.
Uwahoze ari Visi-Perezida Amrullah saleh ndetse n’abandi banyuranye nibo bari ku isonga mu guhangana n’Abataribani ndetse no kubirukana mu ntara ya Panjshir.Amakuru avuga ko ingabo ibihumbi 6000 zigizwe n’abahoze mu ngabo z’igihugu, ingabo kabuhariwe(special force) ndetse n’izindi ngabo zo muri aka gace zirwanya abataribani,zikusanyirije hamwe mu kibaya cya Panjshir,biravugwa ko izo ngabo zifite indege (hercopters)n’imodoka za gisirikare ikindi kandi ni uko izo ngabo zasannye imodoka ingabo zahoze zikoreshwa na leta z’Abasoviyete (soviets)mu myaka 30 ishize.
Kugera ubu ,Abataribani ntibari bagerageza kongera kwigarurira ibi bice byafashwe kugera ubu bikikijwe n’ibimodoka byangiritse byasizwe inyuma n’Abasoviyete mu myaka myinshi yashize.Impuguke muri politiki mpuzamahanga zirashidikanya ku bushobozi bw’izi ngabo mu guhangana n’abataribani mu gihe nta bufasha mpuzamahanga zaba zifite.
Uwineza Adeline