Abantu bagera kuri 15 bishwe barasiwe mu kabari gaherereye mu mujyi wa Soweto muri Afurika y’Epfo nkuko byatangajwe n’Igipolisi cy’igihugu.
Nkuko byatangajwe na Polisi yo muri iki gihugu yavuze ko abantu bitwaje intwaro binjiye mu kabare ka Orlando East mu masaha yo mu rukerera kuri iki cyumweru bahita batangira kurasa mu kivunge cy’urubyiruko rwari ruhari.
Inkomoko y’icyo gitero nkuko byatangajwe na Polisi, ntiramenyekana, kandi abagabye iki gitero bahise bahunga nta n’umwe wafashwe.
Iki gitero cyakomerekeyemo abandi bantu benshi ubu bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bitandukanye byo muri iki gihugu.
Abari baherereye muri aka kabari bivugwa ko bari mukigero cy’imyaka 19 na 35, si aha gusa kuko ikindi gitero cyahitanye abandi bantu 4 biciwe mu kabare ko mu ntara ya Kwazulu-Natal iherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Afurika y’epfo.
Nk’uko byatangajwe na Polisi y’iki gihugu bavuze ko bakiri guhiga bukware izi nkozi z’ibibi.gusa ibintu byo kurasa bimaze kuba akamenyero muri iki gihugu bikomotse kubagizi ba nabi biyongereye muri kiriya gihugu, gusa iki nicyo gitero gihitanye abantu benshi.
Umuhoza Yves