Perezida Cyril Ramaphonsa wa Afurika y’Epfo yategetse ko hoherezwa abasirikare 2900, bafasha kurwanya imitwe y’inyeshyamba irimo M23 iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Izi ngabo zikaba zigiye koherezwa mu rwego rw’ishyirahamwe ry’Ingabo rihuza ibihugu bya Afrika y’Amajyepfo SADC, mu butumwa muri buzwi nka SAMIDRC.
Ni uburyo bwemejwe n’iri shyirahamwe muri Gicurasi umwaka ushize. Si Afurika y’Epfo gusa kuko Malawi na Tanzania na bo bohereje ingabo muri ubu butumwa.
Ibiro bya Perezida Ramaphonsa biratangaza ko iki gikorwa cyatangiye ku wa 15 Ukuboza muri 2023 aribwo ingabo za mbere zageze muri Congo kandi ko kizakomeza kugera ku wa 15 Ukuboza uy’umwaka.
Afrika y’Epfo itangaje ibi mu gihe intambara iri kubera muri Congo ikomeje gufata indi ntera aho ikomeje gutera benshi kuraragira bagasiga ibyabo amagana menshi amaze guta ingo zabo, aho abagera kuri miliyoni zirindwi bataye ingo zabo muri Congo bitewe n’intambara zitandukanye nk’uko BBC ibitangaza.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com