Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko irohereza ingabo 1,495 muri Mozambique mu bikorwa byo guhangana n’imitwe igendera ku mahame akomeye ya Islam imaze imyaka irenga 3 yarazonze intara ya Cabo Delgado ikungahaye kuri Peteroli.
Ibi byatangajwe n’inteko ishingamategeko y’iki gihugu yavuze ko yamaze gutora ko abasirikare bagera kuri 1,495 aribo bazoherezwa muri Mozambique. Ibi ngo bazabanza gutegereza ko Perezida w’iki gihugu Cyril Ramaphosa abyemeza babone ubwohereza ingabo muri iki gihugu.
Kuva mu mwaka 2017 , Intara ya Cabo Delgado ihana imbibi n’igihugu cya Tanzania isanzwe igenzurwa n’abarwanyi w’umutwe w’iterabwoba ushingiye ku matwara akaze y’idini ya Islam (Al Shabab).
Nubwo iyi Ntara ari imwe mu zikungahaye ku mitungo kamere nka Gas n’amabuye y’agaciro, binavugwa ko ari imwe mu ntara z’iki gihugu zituwe n’abaturage bakennye biturutse ku mutekano muke uhagaragara.
Ingabo za Afurika y’Epfo bivugwa ko zizatangira koherezwa muri iki gihugu kugeza kuwa 25 Ukwakira uyu mwaka. Zizafatanya ibi bikorwa n’ingabo z’u Rwanda n’abapolisi 1000 bageze muri iki gihugu kuwa 9 Nyakanga 2021, ahashingiwe ku masezeranoo Mozambique ifitanye n’u Rwanda mu ruhande rw’umutekano.Aho Perezida Nyusi we ubwe ari we wisabiye Perezida Kagame kumwoherereza abasirikare bunganira ab’igihugu cye mu rugambo rwo guhangana n’iterabwoba.Kuva izi nyeshyamba ziyita Al Shabab zagera mu ntara ya Cabo Delgado, abaturage bagera ku 3,100 bamaze kuhaburira ubuzima naho ababarirwa mu 817,000 bavanwe mu byabo n’iyi ntambara.
Ntibavuga “Irohereza” bavuga “Izohereza”. Murakoze ku makuru meza kandi menshi mutugezaho.