Mu ijambo ry’umugaba mukuru w’ingabo z’Afurika y’Epfo Gen Rudzani Maphwanya, yatangaje mu mpera z’umwaka ishize ubwo ingabo za Afurika y’Epfo zatangira ga kugera muri DRC, yemeje ko ingabo ze zigiye kuza gusimbura MONUSCO iri mu nzira igenda.
Mu ijambo rye yemeje ko igihugu cye cy’Afurika y’Epfo kizohereza ingabo zo gusimbura MONUSCO kugira ngo babashe guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ibi yabitangaje ubwo bari mu birori byo kwakira abasirikare ba SADC bageze muri iki gihugu.
Gen Maphwanya wari muri ubwo muhango wabereye ahitwa Thaba Tshwane sports grounds, yavuze ko Afurika y’Epfo yahisemo kohereza Ingabo muri RDC bijyanye no kuba iki gihugu cyarananiwe gukemura amakimbirane gifitanye na M23 biciye mu nzira ya dipolomasi.
Gen Rudzani Maphwany yavuze ko Ingabo za Afurika y’Epfo ziteganya “gukoresha ingufu zisumbuyeho” mu rwego rwo gutsinda M23.
Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa SADC byemeye kohereza Ingabo mu burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Kuri ubu Afurika y’Epfo irateganya gushora muri RDC miliyari 10 z’ama-Rand (arenga Frw miliyari 670 y’Amanyarwanda) yo kuyifasha mu bikorwa byo kurwanya M23.
DRC ikomeje gushyira imbere intambara kurusha uko yakoresha Dipolomasi, nyamara inama bagiriwe n’abakuru b’ibihugu byo mu kirere yashoboraga kubafasha bayitera umugongo.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com