Uyu munsi ubaye uwa Gatatu inyeshyamba za M23 zigaruriye agace ka Nyamilima gaherereye muri Binza aka gace kafashwe n’izi nyeshyamba ubu kakaba gatekanye, mbese umutekano ni wose.
Izi nyeshyamba zikomeje kwigarurira imijyi itandkanye nka Buramba na Nyamilima, ingabo za Leta FARDC hamwe n’abo bafatanije bahunze begera nibura nko mu birometero 20 uvuye Nyamirima.
Mu mirwano iheruk izi nyeshyamba zari zahanganye mo n’imitwe itandukanye y’inyeshyamba zifatanije na FARDC icyakora ngo iyi mitwe y’inyeshyamba yahise ihungira muri Katwiguru na Kisharo, nko mu birometero icumi uvuye mu majyepfo ya Nyamilima, abandi mu midugudu ya Nyaruhange na Ishasha, mu birometero 20 ugana mu majyaruguru, werekeza ku mupaka wa Uganda.
Kwigarurira ako karere kwa M23 byatumye abaturage ba Ishasha na Nyakakoma bimurwa . Benshi banyuze mu kiyaga cya Edward berekeza ku butaka bwa Lubero cyangwa berekeza Vitshumbi.
Gusa kugeza ubu ubwoba ni bwose muri Bwito kuko bafite impungenge ko izi nyeshyamba igihe icyo aricyose zishobora kuhasesekara.
Umuhoza Yves
Ariko Tshisekedi yavuye mu matiku y’urwango akemerera M23, igahagalika imitwe y’itwaje intwaro yose iri muri RDC ko ndeba yo ibishoboye? Ikintu Tshisekedi atazi n’uko uko iminsi igenda M23 igenda ikomera kurushaho kuko irwana buri munsi. Ndi Tshisekedi nakumvikana n’uyu mutwe hakiri kare kuko nibitinda nta gisirikare kibaho kizashobora M23.