Imirwano yongeye kubura hagati y’Umutwe wa M23 na FARDC mu gace ka Tongo-Bishusha muri Sheferi ya Bwito Teritwari ya Rutshuru.
Kuri uyu wa 17 Ukuboza 2022, haramutse imirwano hagati ya FARDC ifatanyije na FDLR na Mai Mai Nyatura mu gace ka Tongo-Bishusha.
Amakuru dukesha imboni yacu iri muri Teritwari ya Rutshuru, avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2022, FARDC ifatanyije n’Abarwanyi ba FDLR na Mai Mai Nyatura bagabye igitero ku birindiro by’umutwe wa M23 biherereye muri ako gace bagamije kukisubiza.
Aya makuru, akomeza avuga ko FARDC irimo gukoresha intwaro ziremereye irasa ku birindiro bya M23 ariko kugeza ubu, Umutwe wa M23 ukaba ariwo ukigenzura ako gace gusa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano ikaba igikomeje.
Umutwe wa M23 ,uvugako Ubutegetsi bwa Kinshasa aho kugana inzira y/’Ibiganiro, bwahisemo gukomeza inzira y’Intambara ariko ko M23 idateze gutakaza habe na cm imwe y’Ubutaka yamaze kwigarurira yongeraho ko ibi bitero nibikomeza bizatuma yigarururira ibindi bice mu rwego rwo kwirwanaho .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com