Umunsi wejo kuwa 12 Kanama 2020 nibwo amakuru yacicikanye mu binyamakuru nka spyreport, softpower, observer n’ibindi bisanzwe bikorera CIM ndetse no gukora poropaganda zigamije guharabika u Rwanda, avuga ko bamwe mu basirikare ba Uganda barimo 2nd Lt Philip Ankunde, 2nd Lt Alex Kasamula n’undi mupilote w’indege z’intambara ( Uganda Special Forces) utavuzwe amazina batawe muri yombi babashijja gutanga amakuru y’ibanga arebana n’igisirikare cya Uganda ku bantu ngo basanzwe bakorera inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Nubwo inzego z’umutekano za Uganda zivuga ko abafashwe bakoranaga bya hafi na bamwe mu bantu bakorera inzego z’umutekano z’U Rwanda ntiyigeze ivuga abaribo cyangwa se ngo itange ibimenyetso bigaragaza uko abo basirikare ba Uganda bakoranaga n’inzego z’umutekano w’u Rwanda .
Ibi bikaba byakomeje kwibazwaho ndetse abakurikiranira hafi ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi bavuga ko aya ari amayeri ya Perezida Museveni mu kugaragaza u Rwanda nk’igihugu kibangamiye umutekano wa Uganda agamije kurusebya ndetse no kuruharabika .
Ni mu gihe u Rwanda rwo rutahwemye kugaragaza ibimenyetso simusiga,aho byerekanye ukuntu bamwe mu bakorera inzego z’umutekano za Uganda barimo Filemon Mateke, akaba ari umunyamabanga wa Museveni ushinzwe akarere k’ibiyaga bigari.
Hakaba kandi Kaka Byagenda wari ukuriye ISSO ( urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu) na Br Gen Abel Kandiho ukuriye CMI bakoranaga ndetse bagaha n’ubufasha imitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Urugero rw’iza, ni aho u Rwanda rwatanze ibimenyetso bishinja Filemon Mateke gukorana n’umutwe wa RUD-Urunana mu bitero byagabwe mu Kinigi mu mpera z’umwaka wa 2019 maze bigahitana abaturage b’inzirakarengane nkuko byemezwa n’abafatiwe muri ibyo bitero ndetse muri Telefone zafatanwe abo barwanyi hagaragayemo nimero ya telefone ya Filemon Mateke.
Hari kandi n’ibindi bimenyetso byagiye bigaragazwa na Leta y’u Rwanda ukuntu urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI) rukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC na FDLR nkuko byatanzwemo ubuhamya na Bazeyi Fils bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bava muri Uganda mu nama bari batumiwemo na Museveni mu rwego rwo gushaka uko umutwe wa RNC wahuza ingufu na FDLR kugirango bahungabanye umutekano w’u Rwanda.
Sibi gusa kuko uRwanda rwakomeje Rutanga ibimenyetso uburyo abambari ba RNC barimo, Frank Ntwari na Rugema Kayumba aribo bahagarikiraga ndetse bagakorana na CMI ubwo abanyarwanda batuye Uganda bafatwaga bagafungwa ndetse bagakorerwa iyicarubozo nabwo babita intasi z’u Rwanda ariko ntihatangwe ibimenyetso.
Uganda kuvuga ko yataye muri yombi abasirikare ba UPDF ibashinja guha amakuru bamwe mu bashinzwe umutekano mu Rwanda ariko ntitange ibimenyetso cyangwa ngo ivuge amazina yabo, kuko u Rwanda rusanzwe rubigenza, bikomeje gufatwa nk’agakino ka CMI na Guverinoma ya Uganda mu rwego rwo gukomeza guharabika inzego z’umutekano z’u Rwanda no kugaragaza ko u Rwanda ari ikibazo ku mutekano wa Uganda.
Ibi bije nyuma yaho habonekeye amakuru y’ukuntu Perezida Museveni aherutse guha amabwiraza urwego rw’ubutasi mu gisirikare cya Uganda CMI gufasha no guha amahugurwa abanyamuryango ba RAC ishyaka ryashinzwe na Jean Paul Turayishimiye na Lea Karegeya nyuma yo gutandukana na RNC ya Kayumba Nyamwasa kugirango arebe uko yakongera kubahuza maze bakisubiraho bakagandukira Kayumba Nyamwasa.
Si ubwa mbere inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zivuga ko zataye muri yombi bamwe mu basirikare cyangwa abapolisi ba Uganda zibashinja gukorana n’u Rwanda kuko mu kwezi kwa Gicurasi 2020 nabwo abapilisi barimo ASP Benon Akandwanaho, ASP Frank Sabiti, Pte Moses Asimwe Makobore, Pte Godfrey Mugabi n’abandi nabo batawe muri yombi na CMI ibashinja gukorana n’inzego z’u Rwanda zishinzwe umutekano, ariko bikarangira ntabimenyetso Uganda ishize ahagaragara .
Hategekimana Claude