Hashize igihe humvikana ikiswe “Guverinoma yo mu buhungiro” iyobowe na Padiri Nahima Thomas wiyita Perezida wayo naho Jean Paul Ntagara akayibere Minisitiri w’Intebe. Iyi guveinoma yakunze kwitwa “Guverinoma ya baringa cyangwa yo mu cyuka” kuko itazwi ndetse itanemewe yaba mu Rwanda cyangwa mu ruhando mpuzamahanga.
Abagize Guverinoma bakunze kumvikana bavuga ko barwanya ubutegetsi bwemewe n’amategeko bw’u Rwanda ndetse banashyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha gusakaza ibitekerezo n’ibikorwa byabo.
Muri iyi minsi ariko ikinyoma cy’aba bantu gitangiye kujya ahagaragara kuko usibye kwihisha inyuma ya Politiki, byaje kugaraga ko abo bantu ari abatubuzi kabuhariwe mu gupanga ibishoboka byose ngo bakuremo amafaranga ababakurikiye buhumyi. akaga gatsiko ahanini kagizwe n’abantu bane kwisonga aribo.
Padiri Nahimana Thomas wiyita Perezida, Jean Paul Ntagara wiyita Minisitiri w’Intebe, Frorent Karenzi umugore wa Jean Paul ntagara Minisitiri w’Itumanaho na Rutayisire Marie Jeanne, Mwemayire Felicite hakiyongeraho n’abandi batekinisiye babo muri ibyo bikorwa nk’uwitwa Tharcisse na Sekidende.
Uwiyita Perezida aba Mu Bufaransa naho Ntagara n’umugore we baka muri Canada
Mu buryo bakoresha bwo gutuburira Abanyarwanda baba mu buhungiro bagamije kubarya agafaranga n’ikoranabuhanga rya zoom aho batumira abo bateguye bazi ko bafite agatubutse bakabiyereka bababwira imishinga yabo maze bagashyira nimero ya konti kuri channel yabo by’umwihariko izwi nka “Isi n’ijuru” basaba inkunga yo gufasha ibikorwa byabo ngo bigamije kubacyura bakaza gufata ubutegetsi mu Rwanda.
Nyuma yo kubona ayo mafanga nta kindi gikurikiraho usibye kuyashyira mu mifuka yabo ndetse nta n’icyo bagaragariza abo bantu icyo bayakoresha mu gihe abandi bategereza ibikorwa bateye inkunga bagaheba ubu bakaba baheze ishyanga.
Hari n’igihe babirwaniramo bamwe bashaka kurya abandi. Urugero, ni intabara y’amagambo imaze igihe hagati ya Padiri Nahimana Thomas na Mukankiko Sylvie bahoze bakorana muri iyo Guverinoma ariko ubu bakaba barahindutse abanzi.
Mukankiko asigaye ahora avuga ko Padiri Nahimana ari igisambo, umutubuzi ndetse ko n’uburyo akoramo politiki ntacyo byazabagezaho.
Padiri Nahimana na we akamusubiza ko uwo mugore ari umusazi w’inkunguzi akwiye kwicwa napolitiki.
Impamvu y’aya makimbirane ikaba yaraturutse ku kuba Padiri Nahimana ashaka kwikubira byose byatumye Mukankiko ahitamo gukuramo ake karenge akishingira urubuga rwe.
Ni cyo cyatumye ubu basigaye bitwa “agatsiko k’abatubuzi b’ababuramuco bayobejwe na Padirri Nahimana n’abandi bakorana bagambiriye indonke zabo n’inyungu zabo.
Hari bamwe batangiye kubavumbura babimenye bakabivamo by’umwihariko abasaza kubera ubunararibonye bwabo muri politiki mu gihe abandi batangiye kwicuza kubera imyaka imaze kuba uruhuri batabona umusaruro w’ibyo bijejwe.
Ikindi bakomeje gushyira imbere ni politiki yo gutukana, kutagira umuco yuzuyemo urwango n’ubugome bishingiye ku ngengabitekerezo y’amacakubiri yayegejeje u Rwanda mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM