Umutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Kabarozi na Bwiza twegereye Umujyi wa Kichanga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma yuko M23 itangarije ko ihagaritse imirwano kuri uyu wa Gatanu, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, imirwano yongeye kubura mu gace ka Bwiza.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu Bwiza, ivuga ko Inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri Batayo ya Samaria zateye ibirindiro bya M23 biri ahitwa, Ruboga, Mutanda na Kishishe mu ma saa moya za mu gitondo.
Umuturage utuye muri Bwiza utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ingabo za Leta FARDC zifatananyije n’inyeshyamba za FDLR zasubijwe inyuma na M23 zihungira mu mujyi wa Kichanga.
Uyu muturage kandi yavuze ko ubu uduce twa Bwiza na Kabarozi twari ibirindiro bikomeye bya FDLR twaguye mu maboko ya M23.
Abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 aatangiye gusatira inkengero z’umujyi wa Kichanga.
Imirwano ihanganishije Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na FDLR, ibaye hasize iminsi 3 Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa EAC bateraniye i Luanda muri Angola, aho basabye impande zishyamiranye guhagarika imirwano hagatangira inzira y’ibiganiro i Nairobi.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Piga adui tekereza nguvuzake , usimuachie hata muda wapapumuziko mpaka ashikwe muzima .harafu afundishwe Wala apewe mafunzo yanayo mustahili (isomo ryagisoda)
Mwiriwe mukosore, Rubuga, Mutanda ni Kishishe, na hantu hatandukanye.
Ruboga niho hegereye i Kitchanga
Naho Kishishe ni munsi y’i Bambo
Mutanda nihakurya ya Kikuku.
Ntaho bihuriye nahantu hatandukanye cyane.
M23 songa mbele tubari inyuma tuzatsinda kuko durwanira ukuri mbabajwe na kenya iri kwivanga muburenganzira bwacu nk,abanye kongo turashaka ubwigenge la liberation yacu kenya nitureke.
Ntabwo Ruboga , kishishe ni Mutanda arihamwe.
Ruboga nihafi Yi Kitchanga, naho Kishishe nihepfo y’i Bambo, naho i Mutanda nihafi Yi Kikuku.