Uburusiya, bwashinje Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuba inyuma y’igitero cyagabwe mu gace ka Belgorod ku mupaka uhuza Uburisiya na Ukraine.
Ni igitero gikomeye cyagabwe kuwa 22 Gicurasi 2023 mu byaro bw’agace ka Belgorod mu Burusiya hafi n’Umupaka uhuza iki gihugu na Ukraine.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ,zivuga ko abari inyuma y’iki gitero , ari umutwe w’Abarwanyi b’Abarusiya biyemeje kurwanya no gukuraho Ubutegetsi bwa Perezida Vladimir Putin bafite ibirindiro muri Ukraine.
Ni imvugo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , zihuza niy’Ubutegetsi bwa Ukraine nabwo bwemeje ko nta ruhare bubifitemo, ahubwo ko ari amatsinda abiri yitwara gisirikare y’Abarusiya atavuga rumwe na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, yagabye icyo gitero.
Dmitri Peskov umuvugizi wa Perezidansi y’Uburusiya, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , arizo zateguye ndetse zinashyira mu bikorwa iki gitero, kubera ikimwaro zagize kiri guturuka ku ifatwa ry’ umujyi wa Bukhmut uheruka kwigarurirwa n’istsinda ry’abarwanyi b’Abarusiya bo mu mutwe wa “Wegner Group”.
Dmitri Peskov ,yakomeje avuga ko “icyo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigamije , ari ukurangaza Isi n’abakurikiranira hafi intambara iri kubera muri Ukraine, kugirango nti bite kw’ifatwa ry’Umujyi wa Bukhmut bitewe n’uko iki gihugu, aricyo muterankunga ukomeye wa Ukraine muri iyi ntambara kikaba cyaratewe ikimwaro n’ifatwa ry’uyu mujyi .”
Ni nyuma yaho, Uburusiya bwashyize hanze amashusho y’imodoka za gisirikare n’intwaro za zahawe Ukraine ziturutse mu burengerazuba bw’Isi, nzasenywe n’igisirikare cy’Uburusiya mu mujyi wa Bukhmut, zirimo n’imodoka zo mu bwoko bwa Humvee zikorwa na Leta Zunze Ubummwe z’Amerika.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru ejo kuwa kabiri tariki 23 Gicurasi 2023, Matthew Miller umuvugizi wa minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika, , yatanagaje ko hari amakuru ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi, avuga ko intwaro zokoreshejwe muri icyo gitero cyagabwe ku Burusiya , ari izo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahaye Ukraine, yongeraho ko igihugu cye nta ruhare kibifitemo.
Yakomeje avuga ko” Igihugu cya Ukraine ,aricyo kirebwa n’uburyo bwo gukoramo iyi ntambara, ndetse ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , zidashishikariza cyangwa ngo zitange ubufasha mu kugaba ibitero imbere mu Burusiya.
Iki gitero ,ni kimwe mu bikomeye cyane byambukiranya umupaka bibayeho kuva Uburusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine huhera tariki ya 24 Gashyantare 2022.
Mu Burusiya, abatuye mu byaro byo mu karere ka Belgorod hafi y’umupaka na Ukraine bahungishijwe, nyuma yuko ibyo byaro birashweho ibisasu bya rutura ndetse andi makuru, akavuga ko Uburusiya bwishe abagera kuri 70 mu bagabye icyo gitero .
Uburusiya, bwakunze kenshi gushinja Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kwifashisha Ukraine mu kugaba Ibitero imbere mu burusiya harimo n’igiheruka cyangije ikiraro gihuza intara ya Crimea n’ibindi bice by’Uburusiya mu ntangiriro z’Ukwezi k’Ukwakira 2022 n’ikindi giheruka muri uku kwezi kwa Gicurasi 2023, cyari cyoherejwe kuri Perezidansi y’Uburusiya izwi nka”Klemlin’ kigamije guhitana Perezida Vladimir Putin.
Ni igitero cyari cyagabwe hifashishijwe Drone z’intambara, ariko ubwirinzi bwo mu kirere burinda iyo nyubako buhanura izo Drone zitaragera ku ntego yazo.
Perezida Vladimir Putin ,aheruka gutangaza ko intwaro ibihugu by’Uburengerazuba biri guha Ukraine ikazifashisha irasa imbere mu Burusiya, bizafatwa nkaho Umuryango wa OTAN wiyemeje gutangiza intambara yeruye ku Burusiya.
Perezida Putin ,yongeyeho ko Uburusiya bufite ubushobozi bwo guhangana n’izo ntwaro zo mu burengerazuba ndetse ko ibihugu bigize uyu muryango wa OTAN, bishobora kwisanga biri kugerwaho n’ingaruka z’Intambara iri kubera muri Ukraine.
Ni mu gihe USA n’ibindi bihugu by’Uburengerazuba bahuriye mu muryango wa OTAN, bakomeje gutsimbarara bavuga ko bazakomeza guha Ukraine inkunga yose ishoboka, kugirango iyi ntambara izarangire Uburusiya butsinzwe .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com
Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi byinshi biteye ubwoba cyane.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.