Byitezwe ko Lt Gen Mubaraka Muganga uheruka kugirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda asimbuye Gen Jean Bosco ,azahura n’akazi gakomeye cyane cyane ku birebana no kurinda ubusugire bw’igihugu , umutekano n’amahoro y’Abanyarwanda muri rusange.
Lt Gen Mubaraka Muganga, agizwe Umugaba mukuru w’Ingabo (RDF), mu gihe hakomeje gututumba umwuka w’intambara hagati y’ u Rwanda na DR Congo bapfa Umutwe wa M23 na FDLR.
DR Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga Umutwe M23 mu gihe u Rwanda na rwo rushinja iki gihugu ,gukorana no gutera inkunga inyeshyamba za FDLR zigamije kuruhungabanyiriza umutekano.
Kamwe mu kazi gakomeye gategereje Gen Mubaraka Muganga n’Abandi bayobozi b’ingabo baheruka gushyiraho na Perezida Paul Kagame, ni ugucungira hafi no guhangana n’ imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, RUD-URUNANA n’iyindi ifite imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ,imaze iminsi iri gukorana bya hafi n’Ubutegetsi bwa DR Congo hagamijwe gutangiza intambara ku Rwanda .
Ni gahunda imaze iminsi iyobowe na Perezida Felix Tshisekedi ubwe, uri kugerageza guhuriza hamwe imitwe yose irwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda, yaba isanzwe ikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu n’indi ikorera ku y’indi Migabane .
Perezida Tshisekedi , ahugiye muri gahunda yo gufasha imitwe yose isanzwe irwanya Ubutegeti bw’u Rwanda aho ari kuyisaba kwishyira hamwe kugirango ayihe ubufasha bwo gutera u Rwanda.
Mu kwezi kwa Gicurasi 2023 mu mujwi wa Kinshsa, Perezida Felix Tshisekedi, yabashije guhuza Umutwe wa PS Imberakuri na FDLR maze bashinga ikiswe “ALL FOR RWANDAN” nyuma haza kwiyongeramo Jambo ASBL .
Perezida Tshisekedi kandi , aheruka guhuriza hamwe abari baritandukanyije n’Umutwe wa RNC ya Kayumba Nyamwasa n’abandi bakiwurimo ,maze bongera kwishyira hamwe bashinga ikitwa “PBCR (Plate-Forme pour le Bien Commun des Rwandais) cyangwa se (Platform for Rwandans’ Common Good ) bivuze mu Kinyarwanda “Urubuga ruharanira ineza rusange y’Abanyarwanda.
Aba bavuze ko bishyize hamwe kugira ngo botse igitutu Ubutegetsi bw’u Rwanda bwemere ibiganiro bitaba ibyo bakaba batangiza intamabara ku Rwanda nk’uko bamaze iminsi batangaza mu mtangoza y’umusubirizo bamaze iminsi bashyira hanze.
Hari kandi imitwe nka FLN na FDLR ikomeje kwigamba ko iri mu myiteguro yo kongera kugaba ibitero ku Rwanda ndetse nti tinya kugaragaza ko ikizere cyayo, gishingiye ku bayishyigikiye n’Abaterankunga bayo.
Iyi mitwe iri gutangaza ibi, mu gihe Ubutegetsi bwa Kinshasa, bwahindutse umuterankunga ukomeye w’Abashaka guhungabanya Umutekano w’u Rwanda ndetse Perezida Felix Tshisekedi ubwe, akaba amaze iminsi ari kugirana ibiganiro na bamwe mu Bayobozi b’iyi mitwe harimo na Eugene Gasana ukorana na RNC uheruka kwakirwa muri Perezidansiya DRC ku butumire bwa Perezida Tshisekedi.
Ubutegetsi bwa DR Congo kandi, bwashize imbara nyinshi mu guha intwaro n’amasasu imitwe nka FDLR/FOCA,FLN na RUD-URUNANA mu rwego rwo kuyitegura kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.
Ibi kandi, biheruka kwemezwa n’urwego rwa USA rushinzwe ubutasi bwo hanze ruzwi nka CIA(Cental Intelligenge Agency) ruheruka gutangaza ko muri DR Congo , hari gucurirwa imigambi igamije gutera u Rwanda.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’ubutasi bw’Amerika (CIA), ubwo buheruka gusohora inyandiko, zigaragaza ko DR Congo, imaze igihe ifite umugambi mubisha wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda yifashishije imitwe y’inyeshyamba yitwaje intwaro nka Mai Mai na FDLR n’indi , nyuma yo kunanirwa gutsinsura umutwe wa M23.
Ni ibyatangajwe na CIA , nyuma yaho Lt Col Emmanuel Katabazi Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe ubutasi bw’imbere muri Uganda(ISO) , nawe atanze impuruza ivuga ko muri DR Congo , hashobora kwaduka intambara izahanganisha za Guverinoma ebyiri igasi isenye Ubutegetsi bw’igihugu kimwe cyangwa bibiri bizaba bihanganye.
Lt Col Katabazi, yakomeje avuga ko ari intambara ibihugu byo hanze y’Afurika y’Iburasirazuba bifitemo uruhare kubera inyungu zikomeye ziyifitemo.
Ati:” Tugiye kugira imirwano hari muri DR Congo kandi ibihugu bikomeye byo hanze y’Afurika y’Iburasirazuba biyifitemo inyungu n byinshi.Ikiriho n’uko Guverinoma imwe cyangwa ibyeri zizasenyuka, kandi Umuyobozi mukuru wungirije wa ISO niwe ubibabwira. (canadianpharmacy365.net) ”
Ibi byose hamwe n’ibindi tutarondoye , nibyo benshi baheraho bavuga ko Gen Mubaraka Muganga Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda na bagenzi be , bafite akazi gakomeye kabategereje mu rwego rwo guhangana n’iyi migambi mibisha, iri gutegurwa n’Ubutegetesi bwa DR Congo bufatanyije n’imitwe yitwaje intwaro n’iya politiki igamije gushoza intambara ku Rwanda.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com