Mu gihe umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ukomeje gufasha FARDC mu mirwa ihanganyemo na M23 ndetse, uyu mutwe ukaba ukomeje kuranwa no kugirira nabi Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda byumwihariho abo mu bwoko bw’Abatutsi, hasohotse raporo igaragaza ko kuva muri 2020, ubutegetsi bwa FDLR-FOCA, butigeze buhinduka cyane.
Iyi raporo y’impuguke yagejejwe ku kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku wa 10 Kamena 2022, ivuga ko FDLR-FOCA ikomeje ibikorwa muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, ndetse yatangije ibikorwa bishya byo kwinjiza abarwanyi ndetse yongera imbaraga mu mikoranire n’imitwe yitwaje intwaro y’imbere mu gihugu.
Imiyoborere yayo ihagaze ite?
FDLR nka Political party, ikuriwe na Lt.Gen.Iyamuremye Gaston alias Birinringiro Victor yungirijwe na Lt.Gen.Hakizimana Appolinaire alias Poete amikwe.
Naho Gen.Major Ukwishaka Bonaventure alias Busogo ni Komiseri ushinzwe ingabo mu gihe Umuvugizi wa FDLR ari Cure Ngoma.
FDLR ifite urwego rw’ingabo arirwo; FOCA (Force de Combattants Abacunguzi) rukiriwe na Gen.Maj Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega Nzeri Israel, yungirijwe na Gen. Major Uzabakiriho Cyprien alias Niyo Tedeum Kolomboka.
Secretary of cabinet yitwa Gen.Bgd Gakwerere Jean Baptiste alias Sibo Stany Gihayima, naho ushinzwe iperereza yitwa Gen.Bgd Uwimbabazi Sebastien alias Kimenyi Nyembo.
Aba bagiye muri iyi myanya nyuma yuko bamwe mu bari abayobozi bishwe cyangwa bagafatwa barimo n’aboherejwe mu Rwanda
Nkaka Ignace Alias LaForge Fils Bazeye wahoze ari Umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre alias Abega wahoze ashinzwe Ubutasi muri FDLR, bafashwe ndetse boherezwa mu Rwanda, bakaba baramaze no gukatirwa
Uyu mutwe watangijwe n’abiganjemo abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, nubwo bivugwa ko watangiye gushaka abarwanyi bashya ariko ibyawo byasaga n’ibyarangiye kuko abarwanyi benshi bawo bagiye bapfa urusorongo, abandi bagafatwa mpiri.
FDLR ubu iri kurwana ku ruhande rwa FARDC, ikomeje kurangwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi n’ubujura ikorera abaturage bwaba ubw’amatungo ndetse n’ibiryo biri mu nkono ntibabisiga.
Uyu mutwe kandi wafatanyije na FARDC kurasa ibisasu bya rutura mu Rwanda birimo n’ibiherutse gukomeretsa bamwe mu Banyarwanda.
RWANDATRIBUNE.COM