Umutwe w’intagondwa z’Abayisiramu wa Al Shabaab wambuwe ibirindiro byabo bari bafite mu mujyi wa Harardhere uri ku nyanja y’Abahinde, bikozwe n’ingabo za Somalia.
Izi ngabo zigaruriye uyu mujyi nyuma y’ibitero bikomeye zagabye ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro bifatanya zagabye kuri Al Shabaab muri ako gace muri Kanama umwaka ushize, bikarangira zitsimbuye uwo mutwe w’iterabwoba.
Minisitiri w’Ingabo wa Somalia, Abdulkadir Mohamed Nur yatangaje ko hari n’undi mujyi wa Galcad uri hafi Harardhere wasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta.
Guhera mu 2010 nibwo Al Shabaab yigaruriye Harardhere, ihambuye ba rushimusi bo mu mazi mu nyanja y’Abahinde.
Leta ya Somalia yijeje ko n’indi mijyi itarabohorwa bizakorwa mu minsi ya vuba.
Bivugwa ko abarwanyi ba Al Shabaab bahungiye mu bice by’icyaro, bagatwara abaturage bamwe nk’imfungwa
Uyu mutwe w’intagondwa unafatwa nk’umutwe w’iterabwoba umaze igihe warazengereje iki gihugu kugeza ubwo ingabo z’umuryango w’Abibumbye zoherejwe yo kugarura amahoro, nyamara nazo zigakomeza kugenda zihura n’uruva gusenya kubera ibitero by’izi ntagondwa.
Umuhoza yves