Mu rwego rwo kugabanya abimukira binjira mu gihugu cy’Ubutaliyani, iki gihugu cyamaze gusinyana amasezerano n’igihugu cya Albanie, yo kwakira abimukira bazaba binjiye k’uburyo butubahirije amategeko mu Butaliyani.
Ni igikorwa cyakozwe na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni ubwo yasinyanaga amasezerano na mugenzi we wa Albanie, Edi Rama agamije kubaka ibigo byakira abimukira muri iki gihugu bizajya byoherezwamo abinjiye mu Butaliyani mu buryo butubahirije n’amategeko.
Ibi kandi biri muri gahunda yagutse ya Guverinoma ya Meloni igamije kugabanya umubare w’abimukira binjira mu Butaliyani bashakisha ubuzima bwiza.
RFI yatangaje ko u Butaliyani buzubaka muri Albanie ibigo bibiri byakira abimukira, akaba ariho hazajya hasuzumirwa ubusabe bwabo kugira ngo bemererwe kujya mu Butaliyani cyangwa basubizwe iwabo.
Abantu bazajya boherezwa muri Albanie ni abafashwe n’inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi mu Butaliyani. Abazajya bihanganirwa dosiye zabo zigasuzumwa bari mu Butaliyani, ni abanyantege nke nk’abagore batwite n’abandi.
Nibura u Butaliyani bubara ko buri mwaka bwakira abimukira basaga ibihumbi 36 batubahirije amategeko.
Iki gihugu kandi kije cyiyongera k’Ubwongereza bwamaze gusinyana amasezerano n’u Rwanda, n’ubwo byajemo imanza ariko nabyo biri kugenda birangira.
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com