Perezida Ali Bongo, wahiritswe k’ubutegetsi bwo muri Gabon aratabaza inshuti ze ko zamufasha akavanwa aho afungiye, kubera ko afite ubwoba ko ashobora kwicwa. Dore ko hari n’ibinyamakuru byo muri icyo gihgugu bivuga ko yagaragaye afite impungenge z’ubuzima bwe.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko yari amaze guhirikwa k’ubutegetsi ajya gufungirwa mu rugo rwe. Aho yavuze ijambo akoresheje ururimi rw’icyongereza ati: “Nitwa Ali Bongo Odimba, umukuru w’igihugu cya Gabon. Ndashaka gutanga ubutumwa Ku nshuti zanjye zose ziri ku isi. Ndababwira ko mwavuza induru kubera hari abantu bampagaritse k’ubutegetsi ndetse bahagarika n’umuryango wanjye. umuhungu wanjye afungiwe ahantu ntazi ndetse n’umugore wanjye nawe afungiwe ahandi hantu ntazi. Nanjye ndi ahantu hacunzwe cyane. Ndasaba ko mwuvuza induru bakamfungura.”
Ali yavuze aya magambo, nyuma y’uko Igisirikare cyo muri Gabon cyatangaje ko cyahiritse ubutegetsi bwe nyuma y’uko Komisiyo y’amatora yari imaze gutangaza ko Ali Bongo ariwe watsinze amatora.
Uwineza Adeline