Amabanga y’imikoranie hagati ya Guverinoma ya DRC n’umutwe wa FDLR urwanya Ubutegetesi bw’u Rwanda, akomeje kujya ahagaragara uko bwije n’uko bukeye, aho byagaragaye ko buri murwanyi wa FADLR uri gufasha FARDC ahembwa amadorari y’Amerika 300.
Ejo tariki ya 13 Werurwe 2023,Ikinyamakuru Africa Intelligence cyasohoye inkuru ivuga ko buri murwanyi wa FDLR uri gufasha FARDC kurwanya M23 ahembwa amadorari ya Amerika 300 .
Iki kinyamakuru, kivuga ko ibi bikubiye muri raporo ebyiri giheruka gutera ijisho zakozwe n’ikigo cy’iperereza NISS, zigaragaza ubufatanye buri hagati y’ingabo za FARDC n’umutwe wa FDLR .
Izi raporo , zigaragaza ko guhera 2022 habayeho ubufatanye buvuguruye hagati ya FDLR na Guverinoma ya DRC, ubwo Umugaba mukuru wa FDLR/FOCA Gen Maj Pacifique Ntawunguka Omega, yahuriraga mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo na Gen Constant Ndima Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru,, Maj. Sylvain Ekenge wahoze ari Umuvugizi we n’abandi bofisiye bo muri FARDC.
Ni imama bivugwa ko yabaye tariki ya 3 Gashyantare 2022, maze bemeranya ko FDLR igomba kohereza abarwanyi bayo muri teritwari ya Kibumba kugira ngo batangire icyo kiraka cyo kurwanya M23 bafatanyije na FARDC.
Ikinyamakuru Africa Intelligency, gikomeza kivuga ko hakurikiyeho indi nama yari iyobowe na Maj. Gen. Peter Cirimwami wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri operasiyo Sokola II , yabereye mu gace ka Pinga tariki ya 8 n’iya 9 Gicurasi 2022, hamwe n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura, APCLS na NDC-R, irangira iyi mitwe igiranye amasezerano y’ubufatanye na FARDC mu kurwanya M23 yari ikiri muri Rutshuru gusa.
Uru rwego ngo ruremeza ko tariki ya 19 Kamena 2022, Umugaba mukuru wa FDLR/FOCA, Gen. Omega, yavuganye ku murongo wa telefone na Lt Gen. Ndima, amwemerera ko abarwanyi b’uyu mutwe bakomeza gufasha FARDC kurwanya M23 muri teritwari ya Rutshuru, ariko bakishyurwa.
Muri iki kiganiro raporo ivuga ko cyakorewe ku murongo wa telefone, ngo Gen. Omega yabwiye Lt Gen. Ndima ko buri murwanyi wa FDLR ubarizwa mu mutwe udasanzwe w’abarwanyi ba FDLR/FOCA uzwi nka “CRAP” ahabwa amadolari 300.
Aya makuru akomeza avuga ko nyuma y’iminsi itatu ,habayeho ubwumvikane hagati ya Gen. Omega na Lt Gen. Ndima, raporo ivuga ko hari ‘inite’ (unité) y’abarwanyi 45 bo muri CRAP iyoborwa na ‘Lieutenant’ Noheli Nyiringabo yanze kujya ku rugamba, kubera ko batari bakishyuwe aya madolari.
Tariki ya 11 Nyakanga 2022, Maj. Gen. Joseph Nzabamwita uyobora NISS na Maj. Gen. Vincent Nyakarundi uyobora urwego rw’igisirikare rushinzwe ubutasi bagiye muri i Kinshasa muri RDC. AI mu nkuru yatangaje mu minsi mike yakurikiyeho, yasobanuye ko bari bagiye kwereka Perezida Tshisekedi ibihamya byerekana ko FARDC ikorana na FDLR.
Icyo gihe, ngo Perezida Tshisekedi yabwiye Nzabamwita na Nyakarundi ko a ubu bufatanye buvugwa hagati ya FARDC na FDLR atabuzi. Icyakoze, ngo byari binyuranye n’ibyo yemereye mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba yabaye muri Mata 2022, kuko ho yari yaremeye ko ayo makuru ayumva.
Ikindi kigaragaza ko Tshisekedi yari azi ko FARDC yifatanya na FDLR ariko akabihakanira Nzamwita na Nyakarundi, ni uko tariki ya 6 Nyakanga 2022 yakuye Maj. Gen. Peter Cirimwami ku buyobozi bw’ibikorwa bya gisirikare mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, akamwimurira muri Ituri, kubera ko yamukekagaho kugira ukoboko gukomeye muri ubu bufatanye.