Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Nyakanga 2022, Ingabo za MONUSCO zirimo kwirirwa mu bikorwa byo kwigisha FARDC kubaka indake mu gace ka Rukoro, mu rwego rwo kwitegurra guhangana n’ibitero by’umutwe wa M23.
Ikinyamakuru Goma 24 cyatangaje ko izi ndake zirimo kubakwa, ari igitekerezo cyazanwe na MONUSCO kuko ngo mu busanzwe FARDC itarwanira mu ndake.
Izi ndake zubatswe mu buryo bwihuse, hakoreshejwe igitaka n’imbaho nkuko iki gitangazamakuru gikomeza kibivuga.
Izi ndake zirimo kubakwa mu gace ka Rukoro, kari mu birometero 6 uvuye mu mujyi rwagati wa Rutshuru.
Isoko y’Amakuru ya Rwandatribune iri Rukoro yabashije kumenya ko imodoka zarimo gutunda igitaka cyo kubaka izi ndake, mu gihe hari umubare munini w’abasirikare ba MONUSCO bari baje guha ubufasha ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu mirwano ihanganishije M23 na FARDC, M23 imaze kwigarurira ibice byinshi bya Teritwari ya Rutshuru. Ku munsi w’Ejo kuwa Kabiri uyu mutwe watangaje ko wongeye uduke dushya 15 twa Rutshuru mu two wari usanzwe ugenzura utibagiwe n’umujyi wa Bunagana.