Hagaragaye andi mafoto y’Abasirikare bakuru barimo uwari uhagarariye Umugaba Mukuru wa FARDC, ubwo berecyezaga i Kibumba mu gace kagenzurwa na M23, bagiye kuganira n’uyu mutwe.
Ni ibiganiro byabayeho ku nshuro ya mbere kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano hagati yawo na FARDC ndetse n’indi mitwe irimo FDLR yiyambajwe n’igisirikare cya Leta ya Congo Kinshasa.
Ibi biganiro byabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 12 Ukuboza 2022, byahishuwe n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23 washyize hanze itangazo kuri uyu wa Kabiri ugaragaza ko wakiriye i Kibumba intuma z’amatsinda y’ingabo zitandukanye.
Izi ntumwa zirimo uhagararariye itsinda ry’ingabo ryashyiriweho kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama zitandukanye, uhagarariye MONUSCO, izihagarariye EJVM nk’Itsinda ry’Ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu karere, abahagarariye ingabo za EAC zagiye mu butumwa muri Congo Kinshasa ndetse n’abahagarariye igisirikare cya Leta (FARDC).
Hagaragaye andi mafoto ubwo aba bajenerali bahuraga ngo berecyeze i Kibumba, aho Maj General Jeff Nyagah uyoboye itsinda ry’ingabo za EAC ndetse n’abahagarariye aya matsinda yose, bahuraga bakabanza kuramukanya ubundi bagahita berecyeza i Kibumba.
RWANDATRIBUNE.COM