Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora y’umukuru wigihugu y’uyu mwaka, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru batandakunye.
Perezida Kagame muri iki kiganiro yabajijwe ibibazo bitandukanye biri mu gihugu imbere ndetse hakiyongeraho n’ibigaruka ku mutekano muke uri muri bimwe mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba.
Ikibazo kugeza ubu kiri mu mitwe y’abatari bake, n’icyo yabajijwe n’umunyamakuru kigaruka kuri Ingabire Victoire ndetse n’abandi bari hanze y’igihugu birirwa mu bikorwa bishobora kugira ingaruka ku rubyiruko.
Perezida Kagame amusubiza ,yatangaje ko amaherezo ya Ingabire Victoire Umuhoza atazaba meza nyuma y’imbabazi yahawe agasohoka muri gereza ariko agakomeza kwijandika mu myitwarire idahwitse.
Ibi Kagame Kandi yabivuze anasubiza ikibazo yabajijwe kuri gahunda afite yo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihe yaba yongeye gutorwa nka Perezida w’u Rwanda.
Perezida Kagame asubiza iki kibazo yavuze ko Ingabire kimwe n’abandi baba mu mahanga harimo Ubufaransa ibyo bavuga ari amagambo gusa ariko hari umurongo badakwiye kurenga.
Yagize ati “Aba bandi ba Ingabire n’abandi. Ingabire si uyu twarekuye ari mu gifungo twagiriye imbabazi akava mu gufungwa, yari afunzwe, n’ubu aba akirimo ariko aho asohokeye niyo neza yitura Abanyarwanda. Buriya amaherezo ye ntabwo azaba meza. Uramwihorera akarwana n’ikibi kimurimo akaba aricyo kimugiraho ingaruka”
“Abo bose baba mu Burafansa, birirwa basakuza, buriya mwebwe babatwaye iki? Muzabareke niko bameze, muzabareke bapfe urwo bapfuye.”