Polisi y’u Rwanda ikorera mu ntara y’amajyaruguru, itangaza ko ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri iyi minsi burimo gukaza umurego aho mu cyumweru kimwe hamaze gufatwa udupaki 1800 tw’urumogi dufatanywe abantu batatu.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru CIP Alexis RUGIGANA, avuga ko uku kwiyongera k’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge muri aya mezi bishobora kuba bifitanye isano no kuba muri ibi bihe nta kazi kenshi kaba gahari.
Yagize ati “Urabona muri iki gihe cy’impeshyi usanga abantu nta kazi baba barimo gukora, niho usanga haba hariho urugomo hariho ubusinzi,… ubu rero n’urubyiruko rwinshi rutari mu kazi nibo usanga barimo kwijandika muri ibyo bikorwa”.
Bamwe mu bakomeza gufatirwa muri ibi bikorwa byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge bo bavuga ko impamvu bidapfa gucika ari uko hari abakire bafite amikoro baba babiri inyuma ahubwo ugasanga ababifatirwamo ari ababa bakoreshejwe rimwe na rimwe batazi n’aho byaturutse.
Umusore w’imyaka 23 ukomoka mu karere ka Gakenke wafatiwe mu karere ka Musanze afite udupaki 500 tw’urumogi, avuga ko akenshi bo baba barwikoreye batazi aho rwaturutse batanazi na nyira rwo, bikarangira aribo bafashwe nyamara ba nyirarwo bo bagakomeza gukoresha abandi.
Yagize ati:”baratandukanye (abacuruza urumogi) hari abarukura muri Congo,hari abarugeza hano I Musanze, hari abarugeza I Kigali urumva ko harimo inzira nyinshi… nkanjye urabona nafashwe ariko ntibizatuma adakomeza kurucuruza (uwari wantumye)”.
Umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyaruguru avuga ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, ari nayo mpamvu ngo nta wijanditse mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bizagwa amahoro. Akavuga ko ubufatanye n’abaturage aribwo butuma abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge bakomeza gufatwa. Akaba asaba abaturage n’abarufatanwa gutanga amakuru yose bafite yerekeranye n’inzira runyuramo kugira ngo harandurwe ubwo bucuruzi bwangiza.
Bizimana Emmanuel