Abafite imodoka bo mu Turere dutandukanye tugize Intara y’Amajyarugu, biruhukije imvune bajyaga bahura nazo bagiye kubisuzumishiriza i Kigali, ibintu bavuga ko mu gihe cyo gusuzumisha imodoka zabo byabatwaraga ubushobozi buhanitse.
Ibi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2020, ubwo hafungurwaga ku mugaragaro ikigo kizajya cyifashishwa mu gupima ubuziranenge bw’imodoka, giherereye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza.
Kalisa Faustin ni umwe mu basanzwe bakora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka, avuga ko iyo igihe cyo gusuzumisha imodoka cyageraga ngo bajye i Kigali, babaga bahangayitse kuko hari abashoboraga kumara icyumweru batarasuzumisha imodoka zabo, ariko ubu bikaba bitazongera kubaho ubwo begerejwe ikigo kibikora.
Yagize ati “Iyo igihe cyo gukoresha kontorore cyabaga kigeze twahangayikaga cyane, kuko byadusabaga kujya I Kigali, twahoraga dusiragira mu nzira umuntu yashoboraga kumara icyumweru cyose atarakoresha, hari abacumbikaga kugeza babakoreye, byadutwaraga ubushobozi bwinshi bikatubuza no gukora, ariko ubwo twegerejwe ikigo cyacu ni ibyishimo bikomeye kuritwe kuko turuhutse izi mvune zose”
Sindikubwabo Clement nawe ati ” Kubona ikigo kitwegereye kizajya gipima ubuziranenge bw’imodoka zacu ni iby’agaciro, ubu imvune twagiraga tujya kuzisuzumisha i Kigali zirangiriye aha, hari n’abatinyaga kumara igihe bategereje gusuzumisha imodoka bigatuma batanga ruswa ngo batahe badakorewe nyamara bagahabwa ibyangombwa bigaragaza ko bazisuzumishije, turashima Perezida wacu utureberera ahari ibibazo akabikemura byihuse”
Umuyobozi wa polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa D/IGP Felix Namuhoranye, avuga ko iki kigo kije mu gukomeza kubungabunga umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka, gusa anemeza ko bazakomeza gushyira imbaraga mu guhangana na ruswa zijya zitangwa kugira ngo bene imodoka batazisuzumisha, kandi bagahabwa ibyangombwa bigaragaza ko imodoka zabo ari nzima.
Yagize ati ” Iki kigo gishyizweho muri gahunda yo gukomeza kubungabunga umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka, ndetse no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, no gutanga ubujyanama bukenewe ku bafite ibinyabiziga byujuje ubuziranenge. Zimwe mu mbogamizi dukunze guhura nazo muri iyi serivisi ni ibyaha bya ruswa bikorwa n’abiyita abakomisiyoneri bakorana n’abakozi bacu bakora muri ibi bigo, bagashuka ba nyiribiziga kubaha serivise yihuse, tuzakomeza kurwana nabyo, ariko tunasaba bene ibinyabiziga kutabyemera”
Minisitiri w’ ibidukikije Mujawamariya Jeanne d’Arc ashimira polisi y’u Rwanda ubufatanye babagaragariza mu kubungabunga ibidukikije, anabizeza ubufatanye busesuye muri iyi gahunda.
Yagize ati ” Turashima cyane polisi y’Igihugu ku bufatanye badahwema kutwereka mu kubungabunga ibidukikije, iki kigo kiziye igihe cyane ko cyegerejwe abaturage bijyanye na politiki y’Igihugu, turakangurirwa twese gusuzumisha ibinyabiziga byacu kuko twegerejwe serivise, twijeje polisi yacu ubufatanye busesuye, ndetse muri iyo gahunda twemereye iki kigo imigano izagikikiza mu kugira ngo ifate imyuka iva muri izo moroka zigiye gusuzumwa kugira ngo ijye ifata iyo myuka yakwangiza ikirere”
Ibigo bisuzuma ubuziranenge bw’imodoka byuzuye ari bitatu, kimwe cyubatswe mu Ntara y’Amajyarugu mu Karere ka Musanze, ikindi mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye ndetse n’ikiri mu Ntara y’ I Burasirazuba mu Karere ka Rwamagana, ibi bigo byubatswe ku busabe bwa Nyakubahwa Perezida wa Repebulika mu kwegereza abaturage serivise, bikaba byaruzuye bitwaye asaga Miliyari eshatu y’u Rwanda.
Uwimana Joselyne