Urwishe ya nka ruracyayirimo, abavomera mu rutete ntibabura kubona ko ibyo bavoma biva. Mu mutwe wa CNRD/FLN bikomeje kuba bibi aho ubu umuyobozi Mukuru wawo, Francine Umubyeyi yirukanywe kuri uyu mwanya.
Itangazo rya Bureau Politiki y’umutwe wa CNRD/FLN ryo kuwa 14 Gicurasi 2022 ryashizweho umukono na Visi Perezida w’uyu mutwe, Jean Paul Mulamba, rivuga ko Francine Umubyeyi wari usanzwe ari umuyobozi mukuru wa CNRD/FLN yirukanywe kuri uwo mwanya.
Riragira riti “dushingiye ku butumwa nimero 571 bwo kuwa 18 Werurwe 2022/200/007 bwa Vice Perezida wa CNRD/FLN bugenewe abagize Bureau Politiki ya CNRD/FLN. Dshingiye kandi kw’Itangazo Nimero 531/ 200/011 ryo Kuwa 15 Mata 2022 rya Vice Perezida wa CNRD/FLN rigenewe abayobozi b’intwarane bose. Dushingiye kw’ibura ry’ubwizerane, Agasuzuguro, manqué de Concertation et Exclusion Perezidante yagaragarije abayobozi bakorana bo muri zone EST. dushingiye kandi ku bitekerezo byatanzwe na benshi mu bagize Bureau Politiki ya CNRD/FLN ku Nyandiko ifite nimero 7 00 twavuze haruguru ndetse dushingiye ku buryo umuryango wacu uri kunyura mu bibazo bikomeye by’ingutu bya politiki bishobora kuwutesha ikerekezo cyawo, ndese n’uko benshi mu banymuryango ba CNRD/FLN batiyumvamo ubuyobozi bwabo. Inama ya CNRD/FLN yateranye kuwa 11 na 12 Gicurasi yafashe ibyemezo bikurikira: ubuyobozi bwari buyobowe na Perezidande Francine Umubyeyi bukuweho vice perezida uriho akaba asabwa gutegura amatora nsetse akaba asabwe gutegura amatora mu mezi atatu ari imbere.”
Iki cyemezo ntabwo Kireba Francine Umubyeyi wenyine kuko na Dr Biruka wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa CNRD/FLN na we yirukanywe agasimbuzwa Louis Murwanashyaka.
Andi makuru agera kuri Rwandatibune, avuga ko no mu rwego rw’ubunyamabanga bwa CNDR/FLN naho hirukanywe benshi hashyirwaho ab’agateganyo bo kubasimbura.
Amakuru yo kwizerwa kandi yemeza ko ihirikwa rya Francine Umubyeyi rishingiye ahanini ku makimbirane amaze iminsi hagati ya Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru w’ingabo za FLN na Hakizimana Antoine JEVA umwungirije bamaze igihe batumvikana.
Ngo ibi byateje amacakubiri muri FLN bituma havuka ibice bibiri, gusa ngo igishyigikiye Gen Major Hakizimana Antoine akaba ari cyo gifite imbaraga kikaba cyahisemo kwikiza igishyigikiye Lt Gen Habimana Hamada Cyari Kiyobowe na Francne Umubyeyi.
Claude HATEGEKIMANA
RWANDATIBUNE.COM