Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bukurikiranye abagabo batanu bakekwaho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa umugabo bikamuviramo urupfu ndetse n’icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi cyakorewe umugore.
Ibi byaha byabaye mu ijoro ryo ku wa 19/01/2023, mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Cyanika, Akarere ka Nyamagabe, abagabo batanu bafatanyije bateye urugo rwa nyakwigendera BIZIMANA Izaie.
Ngo bitwaje imihoro ndetse bagamije kwica BIZIMANA Izaie, bagiye ku kiraro cy’inka barayikanga irabira, BIZIMANA Izaie yahise asohoka maze abaregwa baramwadukira baramutemagura bamuca akaboko kamwe bagakuraho ndetse bamutema n’urwasaya.
Nyumango umugore we yaje kureba icyo umugabo we abaye maze mu gihe ageze hanze asanga umugabo we bamutemaguye bikomeye, ashatse gusubira mu nzu nawe bahita bamwadukira bamutemagura mu mugongo cyane no mu bitugu, akaba aribwo abantu batabaye maze basanga BIZIMANA Izaie ari hasi yangiritse bikomeye ariko agihumeka gake, avuga ko yamenye babibi mu bamutemye. abaturage bahise bahamagara ubuyobozi maze bajya gufata abaregwa,
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umuntu bikamuviramo gupfa bakurikiranyweho kibahamye bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshanu (5.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000Frw) , nk’uko biteganywa n’ingingo y’121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi bakurikiranyweho kibahamye bahanishwa igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25), nk’uko biteganywa n’ingingo ya 21 y’Itegeko nº 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.