Nyuma y’urugamba rukomeye ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zahanganiyemo n’inyeshyamba za M23 kuri uyu wa 27 mugace ka Mushaki, hacicikanye inkuru ivuga ko indege y’intambara ya FARDC yo mu bwoko bwa Sukhoi 25 yarashwe n’izi nyeshyamba igahita ihanuka cyakora byagaragaye ko atariko byagenze
Amakuru dukesha isoko ya Rwandatribune iri I Mushaki avuga ko iyi ndege bivugwa ko yarashwe nyamara siko byagenze kuko nk’uko byagaragaye ku mashusho na Video yakwirakwiye hirya no hino, iyi ndege yasutse amasasu ku nyeshyamba za M23 hanyuma ihita isubira ku kibuga cy’indege aho yari yaje ikomoka.
Mu nkuru yacu y’ubushize twari twavuze ko bivugwa ko iyi ndege yaba yarasiwe k’urugamba ariko nyuma yogushakisha amakuru y’imvaho twasanze itigeze iraswaho n’izi nyeshyamba nk’uko byari biri kuvugwa.
Ku munsi w’ejo kuwa 27 Gashyantare izi ngabo za Leta ya Congo FARDC ziriwe zisuka ibisasu kuri izi nyeshyamba zifashishije indege z’intambara imwe yo mubwoko bwa Kajugujugu n’indi yo mu bwoko bwa Sukhoi 25 ari nayo byavugwaga ko yarasiwe muri iyi ntambara itari yoroshye.
Icyakora nubwo bimeze gutyo izi nyeshyamba ntizigeze zisubira inyuma ahubwo zagumye mubirindiro byazo, ndetse nti byazibujiji kugenda zegera imbere bityo n’ingabo za Leta zikagenda zisubira inyuma.
Iyi ntambara yariri kubera mu nyengero za Mushaki n’imbere muri uyu mujyi yatumye abaturage bava mubyabo barahunga, bamwe berekeza Minovu, abandi berekeza Sake,ndetse na Goma, gusa hari n’abakomeje umuhanda werekeza Burungu gukomeza.
Umuhoza Yves