Umwiherero w’abasore 18 bari guhatanira ikamba rya Rudasumbwa w’u Rwanda, wagombaga gutangira kuri iki Cyumweru tariki 09 Gicurasi, birinze bigeza ku wa Mbere utaratangira ndetse abazawitabira ntibaramenya ikindi gihe uzatangirira.
Bamwe mu bafite amakuru yizewe muri iri rushanwa rya Mr Rwanda, bavuga ko abasore bagombaga kwitabira umwiherero, bagombaga kugenda ku wa Gatandatu tariki 07 Gicurasi.
Gusa ngo baje kumenyeshwa ko baba bitonze, bakazamenyeshwa ikindi gihe uyu mwiherero uzatangirira.
Amakuru yizewe, avuga ko gusubika uyu mwiherero, byatewe n’inama yihutirwa yatumijwe n’Inteko y’Umuco yasabye abategura iri rushanwa kubanza kuza bakariganiraho.
Iyi nama ngo igamije kunoza imigendekere y’iri rushanwa ribaye nyuma y’uko havuzwe ibibazo mu irushanwa rya Miss Rwanda rijya gusa n’iri.
Ikinyamakuru Igihe gitangaza ko mu mpera z’iki cyumweru, abategura iri rushanwa bahamagawe n’Inteko y’Umuco ibasaba kwitabira inama iteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gicurasi 2022.
Ku murongo w’ibyigwa, harimo kurebera hamwe uko iri rushanwa ryagenda neza ndetse hakareberwa hamwe ibibazo byari bikomeje kuvugwamo n’uburyo hakwirindwa ko byakomeza kugaragara.
Irushanwa rya Mr Rwanda rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu Rwanda, ribaye nyuma y’uko iryari risanzwe rimenyerewe rya Miss Rwanda rihuriramo abakobwa, havuzwemo ibibazo.
Amakuru avuga ko iyi nama yatumijwe n’Inteko ihuriramo ubuyobozi bwayo n’abategura Mr Rwanda, igamije kwirinda ko iri rushanwa na ryo rigaragaramo ibibazo.
Biteganyijwe ko nyuma y’iyi nama ari bwo haza kumenyekana indi tariki izatangiraho umwiherero w’abasore 18 bagomba kuzavamo Rudasumbwa w’u Rwanda.
RWANDATRIBUNE.COM