Nyuma y’iminsi 11 y’imirwano iremereye yari ihanganishije Umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije na RUD-Urunana, ikiraro cya Ngwenda kiragenzurwa na M23.
Umunsi wa 11 urageze hagati y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, rwongeye kwambikana aho kugeza ubu umutwe wa M23 ugenzura ikiraro cya Ngwenda.
Umugezi wa Ngwenda uherereye muri Teritwari ya Rutshuru, uhuza Gurupoma ya Binza n’iya Busanza, mu mirwano yabaye uyu munsi Inyeshyamba za M23 zabashije gufata ubugenzuzi bw’iki kiraro, mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo zihita zikomereza urugamba mu mujyi wa giseguro.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri i Kiwanja ivuga ko muri iyi mirwano indege za kajugujugu z’ingabo za Leta FARDC zatanze ubufasha ku ngabo zirwanira ku butaka ariko bikanga, kugeza ubwo umutwe wa M23 uhirukaniye ingabo za Leta.
Gutakaza ubugenzuzi bw’iki kiraro kuri FARDC byahaye amahirwe umutwe wa M23, gukoreshya inzira zijya Nyabanira, Giseguro na Katwiguro.
Ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ko Inyeshyamba za M23 zimaze kugota agace ka Katwiguro.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM